Umuhanzi w’Umufaransa Laouni Mouhid uzwi nka La Fouine, uri mu Rwanda aho yaje gutaramira abaturarwanda, avuga ko iki Gihugu gifite ibyiza byinshi ariko igitangaje ari uburyo urubyiruko rwaho rufite imyitwarire myiza ku rwego ruhanitse.
La Fouine waraye ugeze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, La Fouine yavuze ko nubwo ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko yatunguwe n’uburyo ari Igihugu cyiza.
Ati “Ni Igihugu cyiza, cyateye imbere, gifite isuku, kandi kikagira abakiri bato bafite imyitwarire myiza ku rwego rwo hejuru. Nakunze cyane iki Gihugu.”
La Fouine yavuze ko yumva yishimiye kuba ari mu Rwanda ariko ko igikomeye cyane ari icyamuzanye kuko yiteguye gushimisha abaturarwanda bazitabira igitaramo cye.
Ati “Ndabatumiye ngo muzaze muri benshi kuko iki gitaramo kizaba ari igihe kidasanzwe, ntabwo nababwira byinshi ariko mbafitiye uruhisho.”
La Fouine yaje mu iserukiramuco ryizwe Africa in Colors ritangira kuri uyu wa 30 Kamena 2022 kugeza kuya ya 03 Nyakanga 2022.
Umuhanzi #LaFouine uri mu #Rwanda yavuze ari Igihugu cyiza ku rwego rwo hejuru kikaba gifite isuku kikanagira urubyiruko rufite ikinyabupfura kinshi pic.twitter.com/Sqj01Ws8FB
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) June 30, 2022
RADIOTV10