Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, n’ingabo z’u Burundi, bagabye ibitero byagutse, biri gutegurirwa mu bice birimo i Bujumbura.
Iri Huriro ryatangaje ibi ribinyujije mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka, wavuze ko ibi bitero byatangiye kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere.
Lawrence Kanyuka yagize ati “Kuva mu masaha ya kare kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025, abarwanyi bishyize hamwe b’ubutegetsi, bagizwe na FARDC, FDLR, Mai-Mai Wazalendo, Abacancuro n’igisirikare cy’u Burundi, bagabye ibitero mu buryo bwagutse ku birindiro byose byacu.”
Kanyuka yakomeje avuga ko “ibi bitero, biri gutegurirwa muri Uvira n’i Bujumbura, biri kugabwa mu bice bituwemo cyane n’abaturage, biri kwifashishwamo intwaro zikomeye na drone (indege z’intambara zitagira abapilote).”
Kanyuma asoza agaragaza ko Ihuriro AFC/M23, ridashobora kwihanganira aya marorerwa ari gukorwa n’uruhande bahanganye yo kwivugana bamwe mu Banyekongo.
Ati “AFC/M23 irahamiriza abenegihugu n’umuryango mpuzamahanga ko yiyemeje ubushake budasubirwaho bwo kurinda abaturage b’abasivile, no kubarwanaho, ndetse no kuburizamo ibitero byose, ku isoko aho bituruka.”
Ibi bitero simusiga biravugwa mu gihe iri Huriro AFC/M23 ryari rimaze iminsi ritanga impuruza ko uruhande bahanganye ruri mu mugambi wo kwagura ngo gukaza imirwano, aho yaba FARDC ndetse n’igisirikare cy’u Burundi, bari bamaze iminsi bohereza abasirikare benshi n’intwaro za rutura, mu bice bya Uvira.
Amakuru kandi avuga ko iri Huriro AFC/M23 ryiyemeje guhangana n’aba bahanganye, ndetse rikaba rifite intego yo gufata Uvira, iri kwifashishwa nk’aho gutegurira ibi bitero by’uruhande rw’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.
RADIOTV10