Wednesday, July 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Urugamba rwongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Urugamba rwongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Lokarite ya Nyanzale muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Rurugu, habereye imirwano ikomeye hagati y’Ihuriro rya AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo barwanira uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mirwano yatangiye kuva ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, yakomerejeho kuri iki Cyumweru, aho yirije umunsi kugeza mu masaha y’umugoroba.

Radio Okapi dukesha aya makuru, ivuga ko mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena, humvikanye urufaya rw’amasasu arimo ay’imbunda ziremereye n’izoroheje, ibintu byazanye ubwoba mu baturage batuye mu bice binyuranye muri iyi Lokarite ya Nyanzale.

Abaturage batuye muri ibi bice, bavuze ko uku gukozanyaho hagati ya Wazalendo na AFC/M23 kwatumye bava mu byabo, bakajya kwihisha mu bihuru, ariko bakaza gusubira mu ngo zabo ubwo imirwano yagenzaga amaguru macye.

Bavuga kandi ko muri aka gace no mu nkengero zako hasanzwe hari abarwanyi ba Wazalendo, mu gihe aba M23 bakomeje kubakikiza bashaka kwigarurira agace byegeranye ka Kiyeye muri Gurupoma ya Kihondo.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru kandi, umutwe wa Wazalendo wari washyize hanze  itangazo wamagana ibitero bari batangiye kugabwaho na M23 mu bice bitandukanye birimo ahitwa Nyarubande, Burambo, Muhanga, Kihondo-centre na Kiyeye, byatangiye ku wa Gatandatu.

Uyu mutwe wari watangaje ko witeguye gusubiza byihuse ibyo bitero ndetse no mu gace ka Katsiru kegereye ibi bice byari byatangiye gusumirizwa.

Ibitero byabaye ku wa Gatandatu, bivugwa ko byahitanye abasivile babiri, bo muri Kihondo-centre, barimo umugabo umwe n’umugore umwe, mu gihe inzu 10 zo mu gace ka Nyarubande muri Sheferi ya Bwito, zatwitswe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − three =

Previous Post

Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba

Next Post

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Related Posts

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana...

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

by radiotv10
15/07/2025
0

Muhammadu Buhari, wabaye Perezida wa Nigeria, witabye Imana ku  myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, akagwa mu Bwongereza, umubiri...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

by radiotv10
15/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo za DRC, rukomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile, ndetse rukaba...

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

Umunyemari uzwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan wiyita Boss Lady wanabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz avuga ko muri...

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
14/07/2025
0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w'umuririmbyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.