Uruganda rwa Bralirwa rwenga rukanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwazanye icupa rishya rya Vital’o ry’ikinyobwa cy’amazi abamo gaze (Eau Gazeuse).
Aya mazi abamo umwuka (Eau Gazeuse), asanzwe akundwa n’abatari bacye, ubu akaba agiye kuzaba ari mu icupa rigaragara neza, ku buryo bizanongerera ubushake abayanywa.
Ishami rya Vital’o mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda, ryashyize hanze iki kinyobwa kigaragara mu icupa rishya ryongeye gucurwa kugira ngo rigaragare neza, mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakiliya ba Bralirwa.
Ibi byakozwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’uru ruganda rumaze ruvutse nkuko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa.
Yagize ati “Iyi sura nshya ni ugukomeza umuhare n’intego yo gukomeza guha serivisi nziza abakiliya bacu, kandi abakiliya bacu bazakomeza kumva icyanga kinurira, ndetse n’amazi afutse akaba ari ku isoko.”
Yakomeje agira ati “Turabizi abakiliya bacu bakunda ibintu bifite ireme kandi twishimiye kuzakomeza kubagezaho ibigezweho nk’iyi sura nshya y’amazi afite ireme.”
Aya mazi ya Vital’o’s akozwe mu buryo bw’umwemerere, akaba aza mu icupa ry’ikirahure rya Santilitiro (CL) 30 ndetse n’icupa rya pulasitike rya Santilitiro 50.
Aya mazi yatangiye kuboneka ku isoko muri iri cupa rishya, afite icyanga cyasoborwa na buri wese kandi akaba asanzwe akundwa bidasanzwe.
RADIOTV10