Ku nkombe z’umugezi wa Rusizi muri Komini ya Buganda mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, hafi y’umupaka uhuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kuboneka imirambo y’abambanye impuzankano ya gisirikare, bigateza urujijo.
Indi mirambo ibiri yabonetse mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 22 Mata 2023, na yo y’abantu bari bambaye imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi, yabonetse ku gice cyegereye umusozi wa Rugarika muri iyi Komini ya Buganda, ahagana saa kumi z’umugoroba.
Abaturage muri ibi bice, bakomeje kugwa mu kantu kuko hadasiba kuboneka imirambo kandi ngo ikibahangayikishije cyane, ni ukuba ihita ishyingurwa hatabanje gukorwa iperereza, ngo hamenyekane ba nyirayo.
Aya makuru y’imirambo yabonetse, yanemejwe n’Umuyobozi wa Komini ya Buganda, wavuze ko iyi mirambo ishobora kuba ari iy’Abanyekongo bicirwa ku kindi gice cy’uyu mugezi wa Rusizi, ubundi imirambo yabo ikajugunywa ku ruhande rw’u Burundi.
Iyi mirambo yabonywe bwa mbere n’abarobyi bahise bamenyesha abasirikare barinda umupaka wo ku musozi wa Ruhagarika.
Amakuru yatanzwe n’Igisirikare, avuga ko ubuyobozi bw’Ingabo bwabimenyeshejwe n’umuyobozi wa Komini ya Buganda.
Umwe mu basirikare babimenyeshejwe, yagize ati “Iyi mibiri yangiritse yabonetse mu bilometero bigera muri makumyabiri uvuye ku mupaka wa Rusizi uduhuza na DRC ku ruhande rw’i Burundi, ariko ikigaragara biciwe ahandi ubundi bajugunywa aha. Twahise dutekereza ko iyi mibiri ibiri igomba kujyanwa mu buruhukiro.”
Abaturage bo muri aka gace bo basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iyi mirambo ikomeje kuhaboneka, kandi ngo ntihite ishyingurwa nkuko bihita bikorwa, bakanabaza impamvu babuzwa kwegera iyo mirambo.
Umuyobozi w’iyi Komini ya Buganda avuga ko ibi byose bikorwa mu rwego rwo kurinda ko abaturage bashobora kuhandurira indwara.
Pamphile Hakizimana na we ashimangira ko iyo mibiri ari iy’abantu bicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikajugunywa mu mugezi wa Rusizi ku ruhande rw’u Burundi, aboneraho gusaba abaturage kujya batangira ku gihe amakuru mu gihe babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.
Umwe mu baturage wabonye iyi mirambo yagize ati “Intara ya Cibitoke imaze kuba irimbi. Buri cyumweru, haboneka imirambo mu bice binyuranye by’Intara. Iki kibazo kigomba guhabwa uburemere n’ubuyobozi.”
RADIOTV10