Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro k’inzu zabo zangiritse ubwo hakorwaga umuhanda mushya wa kaburimbo wa Nyanza-Bugesera, ariko kugeza ubu bakaba batarishyurwa.
Aba baturage bavuga ko nubwo bishimira ibikorwa by’iterambere nk’uyu muhanda, bagifite impungenge z’uko inzu zabo zishobora kubagwaho kubera kutasanwa.
Bavuga ko ubwo umuhanda wakorwaga, imashini zishinzwe gutunganya kaburimbo zasenye ibice bimwe by’inzu zabo, ibindi bikangirika cyane, bityo bagahabwa icyizere ko bagiye kwishyurwa mu gihe cya vuba, ariko bakaba bategereje baraheba.
Dusingizimana Bonaventure wo mu Kagari ka Gasoro, mu Murenge wa Kigoma, yagize ati “Njyewe imashini zansenyeye, inzu irasatagurika bikabije ndetse n’amabati yaratobaguritse. Barambarira ntegereza ko amafaranga bayampa, ndaheba. Ubu iyi nzu nyibamo uko imeze, mba mfite impungenge ko ishobora kungwaho, nyibanamo n’umuryango wanjye.”
Umuhoza Chantal wo mu Kagari ka Gasoro, mu Murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza, we ati “Inzu yanjye yarasataguritse, baraza barambarira, ayo bamariye narategereje ndaheba. Hashize igihe kinini barambarira, ubu ndi kuyibamo ariko isaha n’isaha yagwa. Turasaba ko baduha ayo batwemereye tukimuka cyangwa tugasana.”
Si aba baturage gusa bafite iki kibazo kuko ari benshi bagihuriyeho, aho bamwe bavuga ko kubera gutegereza igihe kirekire, bajya gusaba ibisobanuro ku kicaro cy’abashinzwe gukora umuhanda ariko ntibahabwe igisubizo gihamye.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yemeza ko iki kibazo kizwi kandi ko kiri gukorwaho kugira ngo abaturage bishyurwe.
Yagize ati “Abangirijwe barabaruwe, bamwe barishyuwe, hari abatarishyurwa batari buzuza ibyangombwa. Hari abasenyerwe n’ikorwa ry’umuhanda; abo turimo gukorana na kompanyi ikora umuhanda. Uyu munsi hari abatangiye kwishyurwa amafaranga yabo.”
Uretse abavuga ko babariwe ntibishyurwe, hari n’abandi bavuga ko bahawe amafaranga yo gusana ariko akaba ari macye ugereranyije n’uko inzu zabo zangiritse. Bavuga ko bifuzaga ko zakubakwa bushya aho gusanwa, kuko nubwo zasaniwe, bakibaza ko zishobora gusenyuka bitewe n’uko zari zangiritse cyane.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10








