Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

radiotv10by radiotv10
08/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro k’inzu zabo zangiritse ubwo hakorwaga umuhanda mushya wa kaburimbo wa Nyanza-Bugesera, ariko kugeza ubu bakaba batarishyurwa.

Aba baturage bavuga ko nubwo bishimira ibikorwa by’iterambere nk’uyu muhanda, bagifite impungenge z’uko inzu zabo zishobora kubagwaho kubera kutasanwa.

Bavuga ko ubwo umuhanda wakorwaga, imashini zishinzwe gutunganya kaburimbo zasenye ibice bimwe by’inzu zabo, ibindi bikangirika cyane, bityo bagahabwa icyizere ko bagiye kwishyurwa mu gihe cya vuba, ariko bakaba bategereje baraheba.

Dusingizimana Bonaventure wo mu Kagari ka Gasoro, mu Murenge wa Kigoma, yagize ati “Njyewe imashini zansenyeye, inzu irasatagurika bikabije ndetse n’amabati yaratobaguritse. Barambarira ntegereza ko amafaranga bayampa, ndaheba. Ubu iyi nzu nyibamo uko imeze, mba mfite impungenge ko ishobora kungwaho, nyibanamo n’umuryango wanjye.”

Umuhoza Chantal wo mu Kagari ka Gasoro, mu Murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza, we ati “Inzu yanjye yarasataguritse, baraza barambarira, ayo bamariye narategereje ndaheba. Hashize igihe kinini barambarira, ubu ndi kuyibamo ariko isaha n’isaha yagwa. Turasaba ko baduha ayo batwemereye tukimuka cyangwa tugasana.”

Si aba baturage gusa bafite iki kibazo kuko ari benshi bagihuriyeho, aho bamwe bavuga ko kubera gutegereza igihe kirekire, bajya gusaba ibisobanuro ku kicaro cy’abashinzwe gukora umuhanda ariko ntibahabwe igisubizo gihamye.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yemeza ko iki kibazo kizwi kandi ko kiri gukorwaho kugira ngo abaturage bishyurwe.

Yagize ati “Abangirijwe barabaruwe, bamwe barishyuwe, hari abatarishyurwa batari buzuza ibyangombwa. Hari abasenyerwe n’ikorwa ry’umuhanda; abo turimo gukorana na kompanyi ikora umuhanda. Uyu munsi hari abatangiye kwishyurwa amafaranga yabo.”

Uretse abavuga ko babariwe ntibishyurwe, hari n’abandi bavuga ko bahawe amafaranga yo gusana ariko akaba ari macye ugereranyije n’uko inzu zabo zangiritse. Bavuga ko bifuzaga ko zakubakwa bushya aho gusanwa, kuko nubwo zasaniwe, bakibaza ko zishobora gusenyuka bitewe n’uko zari zangiritse cyane.

Avuga ko inzu ye yangiritse bikabije ku buryo anahorana ubwoba ko yamugwaho
Na mugenzi we ni uko
Ni ikibazo bahuriyeho ari abaturage benshi

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 14 =

Previous Post

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Next Post

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Related Posts

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.