• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Urukiko rutegetse ko ukekwaho kwiba telefone ya The Ben afungurwa

radiotv10by radiotv10
24/11/2023
in IMYIDAGADURO
0
Urukiko rutegetse ko ukekwaho kwiba telefone ya The Ben afungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer ukekwaho kwiba telefone y’umuhanzi The Ben, wari wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, akajurira, Urukiko yajuririye rutegetse ko arekurwa by’agateganyo.

X-Dealer watawe muri yombi tariki 05 Ukwakira 2023, akurikiranyweho kwibira telefone ya The Ben Bujumbura mu Burundi, ubwo uyu muhanzi yari yagiye gutaramira Abarundi.

Ni telefone akekwaho kwiba tariki 30 Nzeri 2023, aho Ubushinjacyaha buvuga ko yayibye yarahawe ikiraka cyo kuzishyurwa miliyoni 5 Frw.

Nyuma y’uko ku wa 23 Ukwakira 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rufashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer, uregwa yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mu bururire bwaburanishijwe mu cyumweru gishize tariki 13 Ugushyingo 2023, uregwa yasabaga Urukiko gutesha agaciro icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwafashe icyemezo cya mbere, ngo kuko cyashingiye ku buhamya bwatanzwe n’utarageze aho bivugwa ko hibiwe telefone akekwaho kwiba.

Uregwa kandi yavugaga ko bitumvikana ukuntu yahabwa ikiraka cya miliyoni 5 Frw cyo kwiba telefone y’agaciro ka Miliyoni 1,4 Frw.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwahaye agaciro ubujurire bw’uregwa, wifuje gukurikirana wari hanze, rutegeka ko arekurwa.

Icyakora Umucamanza yavuze ko nk’uko byagaragajwe n’Ubushinjacyaha, hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora iki cyaha, bityo ko ategetswe kujya yitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatanu wa nyuma wa buri cyumweru.

Urukiko kandi rwavuze ko iki cyemezo cyo kurekura by’agateganyo uregwa, gishingiye ku mwishingizi we watanzwe ari we umunyamategeko we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + four =

Previous Post

Ishyamba si ryeru mu ikipe y’Igihugu kizakira Igikombe cy’u Burayi

Next Post

Ubwiyongere bw’abimukira mu Bwongereza bwatumye uwirukanywe ku Buminisitiri yongera gutunga agatoki PM

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Ubwiyongere bw’abimukira mu Bwongereza bwatumye uwirukanywe ku Buminisitiri yongera gutunga agatoki PM

Ubwiyongere bw’abimukira mu Bwongereza bwatumye uwirukanywe ku Buminisitiri yongera gutunga agatoki PM

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.