• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urukiko rwavuze ko igihe rwari rwihaye cyo gusomera ba Rusesabagina cyarubanye gito

radiotv10by radiotv10
21/03/2022
in MU RWANDA
0
Urukiko rwavuze ko igihe rwari rwihaye cyo gusomera ba Rusesabagina cyarubanye gito
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ubujurire rwagombaga gusoma umwanzuro w’urubanza rw’ubujurire ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be kuri uyu wa Mbere, rwawimuriye ikindi gihe kuko umwanya wo gusesengura ibyaburanyweho warubanye muto.

Uru rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina [warwikuyemo] na bagenzi be barimo abahozi bafite imyanya ikomeye mu mutwe wa MRCD-FLN, rwari rumaze iminsi rubuniswa mu bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse na bamwe mu baregwa.

Icyemezo cy’Urukiko cyagombaga gusomwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, nticyasomwe nyuma y’uko Inteko y’Urukiko rw’Ubujurire igaragarije imbogamizi.

Urukiko rwatangiye rusoma amazina y’abaregwa bari bakurikiranye iki gikorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga na bwo Paul Rusesabagina utari witabiriye, rwatangiye rugaruka ku ngingo ya 138 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, rwavuze ko igihe rwari rwihaye cyarubanye gito.

Umucamanza Rukundakuvuga François Régis [Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire] uyoboye Inteko yaburanishije uru rubanza, yavuze ko iminsi 30 Urukiko rwari rwihaye yo kuba rwarangije gusesengura uru rubanza yarubanye micye.

Perezida w’Urukiko yavuze ko iyi minsi yabaye micye ugereranyije n’ubunini bwa Dosiye ndetse n’ubwinshi bw’abaregwa n’abaregera indishyi.

Umucamanza yahise atangaza ko isomwa ry’uru rubanza rw’Ubujurire ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be, ryimuriwe tariki 04 Mata 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + seven =

Previous Post

Ibigo byinshi byasabye guhinga urumogi mu Rwanda ariko bitanu nibyo bigaragaza ubushobozi

Next Post

Ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda hari abamugeneye ibihembo birimo ingurube

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda hari abamugeneye ibihembo birimo ingurube

Ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda hari abamugeneye ibihembo birimo ingurube

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.