Umwana w’imyaka 13 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be biga ku Rwunge rw’Amashuri (G.S) Rumuri rwo mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, akiruka abahunga, akagwa mu muferege, aho abamukubise bavuga ko babitegetswe n’umwarimu wabo.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, aho uyu umwana w’imyaka 13 yajyaga gufatira ifunguro kuri G.S Rumuri ariko atize uwo munsi, ubundi bagenzi be bakamwadukira bakamukubira.
Mu iperereza ry’ibanze, ushinzwe amasomo muri iki kigo yavuze ko nyakwigendere yakubitiwe mu ishuri n’abanyeshuri kuko yari aje kurya kandi atize. Abanyeshyuri bo bavuga ko bahawe amabwiriza yo kumukubita n’umwarimu wabo.
Amakuru avuga ko uyu mwana yirutse ahunga bagenzi be bamukubitaga akagwa mu muferege unyuramo amazi ava ku mashuri ufite uburebure bwa Metero 1.5.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yemeza urupfu rw’uyu mwana, ariko ko hakiri gukorwa iperereza ryimbitse.
Yagize ati “Ni ko byagenze ngo abana bapfuye ibyo kurya. Ni ukuvuga ngo uriya mwana wapfuye ntabwo yari yaje kwiga, amasaha yo kurya ageze aza gusangira n’abandi kandi ngo iyo utize ntabwo bagushyira mu mibare y’abarya, bagenzi be baza kubishwaniramo gutyo. Umwana asohokana ibyo yari afite abandi baramukurikira agwa mu muferege ufata amazi agwa muri sanimetero 40 kumanuka.”
Yakomeje agira ati “Twihutiye kujya ku kigo guhumuriza abana no kubaha n’ubutumwa no kujya guhumuriza umuryango, ni cyo twihutiye gukora.”
Umurambo wa nyakwigendera wagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Miyove, ariko nta bikomere ugaragaza usibye mu gatuza bikekwa ko yaba yakubise hasi ahunga.
Amakuru avuga kandi ko umurambo we wajyanywe gukorerwa isuzuma muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetao bya gihanga bikoreshwa mu butabera ngo hamenyekane icyamwishe.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10