Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Urusengero rwashyizwe ku isoko bigatungura benshi hatangajwe impamvu ruri kugurishwa

radiotv10by radiotv10
28/12/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
2
Urusengero rwashyizwe ku isoko bigatungura benshi hatangajwe impamvu ruri kugurishwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko hagaragaye ubutumwa bwo kureshya abifuza kugura urusengero rumwe rwo mu Mujyi wa Kigali rwashyizwe ku isoko bikaba inkuru itangaje kuri benshi, itorero ry’uru rusengero ryavuze impamvu riri kugurisha uru rusengero rukenewemo miliyoni 300 Frw.

Uru rusengero ruherereye mu Mudugudu wa Giheka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, rusanzwe ari urw’itorero rizwi nka Ebenezer.

Ubutumwa bureshya abifuza kugura uru rusengero, buvuga ko uru rusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera mu bihumbi bibiri, rukaba rufite ubusitani ndetse n’aho guparika imodoka hashobora kujyamo imodoka 200.

Ikindi kandi ngo uru rusengero rufite inyubako nto zirushamikiyeho [izo bakunze kwita za annexes], ku buryo ngo miliyoni 300 Frw ari izarwo.

Bamwe mu babonye iby’uru rusengero rwashyize ku isoko, byabatunguye, bavuga ko ibikunze kuvugwa ko iby’amatorero y’iki gihe ari business, atari amakabyankuru, ku buryo hari n’abaketse ko iri torero riri guteza urusengero rwaryo rishobora kuba rifite imyenda.

Umwe mu bari mu buyobozi bw’iri torero, yavuze ko nta madeni bafite ahubwo ko ikigambiriwe ari ugukomeza kuzamura iri torero ryabo.

Yavuze ko ahubatse uru rusengero ari ku rwego rw’Umudugudu, ati “None rero turashaka kubaka ku cyicaro gikuru ku Kacyiru inzu igeretse.”

Amakuru aturuka muri iri torero, avuga ko ahubwo ari bo birinze gufata amadeni muri banki bagahitamo kugurisha uru rusengero rwabo kugira ngo bubake inzu igeretse ku cyicaro gikuru.

Ubuyobozi bw’iri torero kandi bumara impungenge abasanzwe basengera kuri uru rusengero ko hari uburyo bazabafasha bakajya babona aho bateranira bitabagoye ngo bakore urugendo rurerure rwo kujya aho ku Kacyiru ahatekerezwa kubakwa inzu igeretse.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Yandokoye serges says:
    3 years ago

    Yoooohhhh satani arugeze kure,bagurishije rero inzu y’uwiteka?

    Reply
  2. Carine says:
    3 years ago

    Yewe aho isi igeze! Bagurishe urusengero, kandi ubwo rwubatswe n’ abaturage b’ aho ku mudugudu, babamare impungenge bakodeshe aho bazajya bateranira. Nihashira iminsi bati twitange twiyubakire urusengero tuve mu bukode!
    Imana idutabare!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 12 =

Previous Post

Rubavu: Babwiwe ko ibyo bacuruza bitera umwanda bakora ikintu kidasanzwe

Next Post

Miss Jolly yirekuye aceza mu buryo butangaje abantu batakekaga

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Miss Jolly yirekuye aceza mu buryo butangaje abantu batakekaga

Miss Jolly yirekuye aceza mu buryo butangaje abantu batakekaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.