Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ari muri Madagascar mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rugamije gutsura imikoranire mu by’ukungu n’ubucuruzi hagati y’Igihugu cye n’ibyo mu karere iki yasuye giherereyemo.
Ni uruzinduko rugamije gushakira igihugu cye isoko rishya ry’aho gishobora gushora imari, ndetse no guteza imbere imikoranire ishingiye ku bukungu, hagati y’u Bufaransa n’akarere Madagascar iherereyemo.
Muri uru ruzinduko Perezida Emmanuel Macron yatangiye kuri uyu wa Gatatu, hasinywe amasezerano atandukanye, agamije guteza imbere ibikorwa remezo birimo nk’ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’uburezi.
Biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron yitabira inama ihuza Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibihugu byo mu karere Madagascar iherereyemo, harimo iki Gihugu, ibirwa bya Mauritius, Comoros, Seychelles ndetse n’ibirwa byo mu ihuriro ry’u Bufaransa.
Abasesenguzi kandi bahuza uru rugendo rwa Macron muri Madagascar, no kuba Igihugu cye cy’u Bufaransa cyaratakaje imbaraga mu Burengerazuba bwa Afurika, ku buryo agamije kwiyegereza aka karere kugira ngo ari ho Igihugu cye cyisubiriza ijambo cyambuwe mu Burengerazuba bwa Afurika.
Madagascar yaherukaga gusurwa na Perezida w’u Bufaransa mu myaka 20 ishize, ubwo Perezida Jacques Chirac yagiriraga uruzinduko muri iki kirwa giherereye mu Nyanja y’u Buhindi.
Aha niho ikinyamakuru The Africa News, gihera gishimangira ko kuba Macron yubuye ingendo muri Madagascar, bishobora kuba bifitanye isano no kuba u Bufaransa bwarirukanywe mu Bihugu byo mu burengerazuba bw’Umugabane wa Afurika, bityo akaba ashaka guhindurira amasoko mu burasirazuba bw’Umugabane wa Afurika.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10