Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Afurika rugamije iki?

radiotv10by radiotv10
24/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Afurika rugamije iki?
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ari muri Madagascar mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rugamije gutsura imikoranire mu by’ukungu n’ubucuruzi hagati y’Igihugu cye n’ibyo mu karere iki yasuye giherereyemo.

Ni uruzinduko rugamije gushakira igihugu cye isoko rishya ry’aho gishobora gushora imari, ndetse no guteza imbere imikoranire ishingiye ku bukungu, hagati y’u Bufaransa n’akarere Madagascar iherereyemo.

Muri uru ruzinduko Perezida Emmanuel Macron yatangiye kuri uyu wa Gatatu, hasinywe amasezerano atandukanye, agamije guteza imbere ibikorwa remezo birimo nk’ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’uburezi.

Biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron yitabira inama ihuza Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibihugu byo mu karere Madagascar iherereyemo, harimo iki Gihugu, ibirwa bya Mauritius, Comoros, Seychelles ndetse n’ibirwa byo mu ihuriro ry’u Bufaransa.

Abasesenguzi kandi bahuza uru rugendo rwa Macron muri Madagascar, no kuba Igihugu cye cy’u Bufaransa cyaratakaje imbaraga mu Burengerazuba bwa Afurika, ku buryo agamije kwiyegereza aka karere kugira ngo ari ho Igihugu cye cyisubiriza ijambo cyambuwe mu Burengerazuba bwa Afurika.

Madagascar yaherukaga gusurwa na Perezida w’u Bufaransa mu myaka 20 ishize, ubwo Perezida Jacques Chirac yagiriraga uruzinduko muri iki kirwa giherereye mu Nyanja y’u Buhindi.

Aha niho ikinyamakuru The Africa News, gihera gishimangira ko kuba Macron yubuye ingendo muri Madagascar, bishobora kuba bifitanye isano no kuba u Bufaransa bwarirukanywe mu Bihugu byo mu burengerazuba bw’Umugabane wa Afurika, bityo akaba ashaka guhindurira amasoko mu burasirazuba bw’Umugabane wa Afurika.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + seventeen =

Previous Post

Rutahizamu Byiringiro Lague ari mu byishimo byo kwakira umuryango we uvuye i Burayi

Next Post

Imyaka 12 yari ishize: Dore ikipe ishobora gusubira mu cya mbere muri ruhago nyarwanda

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imyaka 12 yari ishize: Dore ikipe ishobora gusubira mu cya mbere muri ruhago nyarwanda

Imyaka 12 yari ishize: Dore ikipe ishobora gusubira mu cya mbere muri ruhago nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.