Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

USA yavuze ku mwuka uri hagati y’u Rwanda na DRC, igira icyo isaba Perezidansi zombi

radiotv10by radiotv10
13/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
USA yavuze ku mwuka uri hagati y’u Rwanda na DRC, igira icyo isaba Perezidansi zombi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za America bwavuze ko butewe impungenge n’ibibazo by’umutekano biri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, bugira icyo busaba Perezidansi z’Ibihugu byombi.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za America bishinzwe ububanyi n’Amahanga muri Afurika, rivuga ko rihangayikishijwe n’ibikorwa bihingabanya umutekano ku mipaka hagati y’u Rwanda na DRC.

Iri tangazo rigira riti “Duhangayikishijwe na Raporo z’ibitero byambukiranya imipaka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bikomeje kugwamo inzirakarengane.”

Iri tangazo rikomeza rigira icyo risaba ibiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi, riti “Twizeye ko habaho uruhare rw’imiyoborere yubaka hagati ya Perezidansi ya DRC na Village Urugwiro [Perezidansi y’u Rwanda].”

We are alarmed by reports of cross-border attacks between the DRC and Rwanda resulting in loss of life. We look for responsible, constructive leadership from 🇨🇩 @Presidence_RDC and 🇷🇼 @UrugwiroVillage.

— Bureau of African Affairs (@AsstSecStateAF) June 11, 2022

Mu ntangiro z’uku kwezi, Umunyamabanga wa Leta wa USA, Anthony Blinken yakiriye itsinda ry’abayobozi bari baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.

Izi ntumwa zoherejwe na Perezida Félix Tshisekedi, zakiriwe i Washington, zaganiriye n’uyu mukuru wa Dipolomasi muri USA, ku ngingo zinyuranye zirimo ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa DRC ndetse ngo n’ububafasha buturuka mu Bihugu by’abaturanyi ngo bitera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bwa DRC.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zarashe mu Rwanda ibisasu biremereye birimo ibyakomereje abaturage ndetse bikanangiza ibikorwa bya bamwe.

Ibisasu biheruka guterwa mu Rwanda, ni ibyarashwe ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, byaguye mu mirima y’abaturage mu Murenge wa Kinigi ariko ntibyagira uwo bikomeretsa mu gihe ibyatewe tariki 23 Gicurasi byo byakomerekeje bamwe.

Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 ibi bisasu byongeraga kuraswa mu Rwanda, ubuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo bwemeza ko byarashwe na FARDC mu gihe iki gisirikare cya DRC na cyo cyahise gisohora irindi tangazo kihunza ibi bisasu, kivuga ko itangazo rya RDF ari uguhumya uburari ngo kuko ahubwo ari yo yarashe mu duce twa Kabaya na Biruma muri Teritwa ya Rutshuru, bigahitana abana babiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + four =

Previous Post

Hamenyekanye impamvu yatumye imikino ya ½ ya shampiyona y’ikiciro cya kabiri isubikwa

Next Post

Majoro muri FARDC yahitanywe na M23, Umujenerali yarindaga ararusimbuka

Related Posts

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Majoro muri FARDC yahitanywe na M23, Umujenerali yarindaga ararusimbuka

Majoro muri FARDC yahitanywe na M23, Umujenerali yarindaga ararusimbuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.