Umusore ufite imyaka 15 wo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi akurikiranyweho kubwira mugenzi we amagambo aganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, yarangiza akamutera umusumari hafi y’ijisho biturutse ku mpaka z’irindazi.
Ibi byabereye mu isantere y’ahitwa ku Rya Kane ubwo uwitwa Peter yari amaze kurya irindazi akanga kwishyura, bigatuma abari aho bamubaza impamvu adashaka kwishyura akaba ari bwo intonganya zitangira.
Igilimbabazi Emmanuel watewe umusumari avuga ko yababajije uyu Peter niba nta soni afite zo gushaka kwambura umwana ucuruza amandazi amafaranga, undi akamusubiza nabi amubwira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “None ho mubwiye nti ‘umuntu ungana nkawe ni uwo kurya irindazi ntiwishyure kandi ubona uyu mwana ari kwishakishiriza’, ahita ambwira ngo ‘ayo mazuru ameze nk’ay’Abatutsi yayateramo umusumari.”
Abari hafi aho banagize uruhare mu gutabara uwakomerekejwe no kugeza uyu Peter kuri RIB, babwiye RADIOTV10 ko bumvise aya magambo uyu musore yavuze mbere yo gutera mugenzi we icyuma.
Yohani Muhashyi ushinzwe umutekano mu isoko ibi byabereyemo, agira ati “Yamubwiraga kwishyura irindazi ry’abandi undi numva ashyizemo ibintu by’ingengabitekerezo ngo iryo zuru rimeze nk’iry’Umututsi narica. Ubwo aba amuteye umusumari. Ahubwo iyo aza kuwutera mu jisho ryari kuvamo.”
Irihose Elie na we yagize ati “Bamubwiye ko ari igisambo kubera kwanga kwishyura irindazi, ahita avuga ngo iryo jisho rimeze nk’iry’abacikacumu narikuramo, ubundi ahita avana umusumari mu mufuka arawumutera abonye ko twabibonye ahujungunya inyuma.”
Peter uvugwaho uru rugomo, yemera ko yabikoze icyakora agahakana iby’amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Agira ati “Numva umujinya uranyishe ni ko kumukomeretsa kuriya. Ibyo bindi ntabyo navuze ndarengana.”
Abaturage bo muri aka Kagari ka Gakoni, bavuga ko uyu musore asanzwe yarananiranye ndetse ko azwiho ibikorwa by’ubujura no gukangisha abantu kubakomeretsa nk’uko umugore utashatse kwivuga amazina abivuga.
Ati “Yarananiranye arazwi nanjye ubwanjye ubushize ntwite aheruka kumfatiraho icyuma ngo yankuramo inda kubera ko nari mvuze ko ari kwiba inanasi. Hari mu isoko kurya kane ari gucomora inanasi ngize ngo mvuge ati nakubaga.”
Abaturage bamufashe bakamwigereza kuri RIB basaba ko kuri iyi nshuro yakurikiranwa kuko ngo ari kenshi afatwa nk’uku bikarangira ahise arekurwa bavuga ngo ni umunyeshuri.
Yohani agira ati “Asanzwe ari igisambo ndetse ni n’igihazi. Hari igihe yafatwaga akazanwa hano ariko Padiri akaza ati ‘mumpe umwana wanjye kuko ari ho yiga’ bigatuma ahora yishingikiriza kuri Padiri. Icyo twasaba ni uko yahanwa n’itegeko.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel yabwiye RADIOTV10 ko ukekwa yaba afite imyaka 15 koko icyakora avuga ko ubuyobozi buri gukorana n’izindi nzego kugira ngo akurikiranwe ndetse abe yajyanwa aho abana bagororerwa.
Ati “Ntabwo ndareba mu irangamimerere neza, ariko amakuru ava mu Kagari aravuga ko afite imyaka 15. Ni byo asanzwe akora ibikorwa bihungabanya umutekano ntabwo turi bukomeze kumubembereza ngo ni uko ari umwana”.
Uyu mwana afungiye kuri Sitasiyo ya Muganza mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane niba koko afite imyaka itamwemerera gukurikiranwa n’urukiko na cyane ko hari abavuga ko yaba arengeje iyo myaka.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10