Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Utikingije COVID-19 ntakwiye kwimwa serivisi asanzwe yemerewe- Evariste/CLADHO

radiotv10by radiotv10
11/01/2022
in MU RWANDA
0
Utikingije COVID-19 ntakwiye kwimwa serivisi asanzwe yemerewe- Evariste/CLADHO
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gutandukanya serivisi umuntu asanzwe yemerewe n’inkingo za COVID-19, akavuga ko nta muntu ukwiye kuzimwa kuko atikingije.

Kuva gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19 yatangira, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kwikingiza ari ubushake bw’umuntu gusa ubu hari serivisi nyinshi umuntu adashobora guhabwa atikingije.

Imiryango itari iya Leta Iharanira Uburenganzira bwa muntu ivuga ko nta muntu wari ukwiye kwimwa serivisi asanzwe yemerewe ngo ni uko atikingije COVID-19.

Umuhuzabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka yagize avuga ko nubwo uburenganzira bwo kubaho ari bwo bw’ibanze ariko ko kwikingiza COVID-19 bitari bikwiye kuba itegeko.

Ati “Twabonye hari abatangiye kwirukanwa mu kazi kubera ko batikingije, urumva ko abo bantu barimo barabangamirwa.”

Evariste Murwanashyaka avuga ko gahunda yo gukingirwa idakwiye guhuzwa n’izindi serivisi umuntu asanzwe yemerewe.

Ati “Niba umuntu asanzwe yemerewe kujya kwivuza, yemerewe kujya mu ishuri akaba atajya mu ishuri atarikingije kandi atarabyumva […] ntabwo abantu bakabaye bafatirwa kuri serivisi.”

Avuga ko ibi bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu kuko hari uburenganzira bwe buba bwahonyowe.

Ati “Niba ari umuntu urwaye ugiye kwa muganga bagasanga atarikingije ubwo ntashobora kubura ubuzima kubera ko atarikingiza? Ibiri gukorwa ntabwo ari bibi ariko bikorwe nta muntu bihutaje.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange, Dr Mpunga Tharcisse avuga ko kwikingiza ari ubushake ariko ko utikingije atangomba kubangamira uwabikoze.

Ati “Ariko nanone iyo uhisemo kutikingiza nanone hari undi muntu ushobora kubangamira igihe waba urwaye ukaba wamwanduza ni ukuvuga ko niba ukeneye kujya aho abandi bahurira ari benshi bikingije biragusaba ko nawe wikingiza ariko niba utikingije kuki ujya kubanduza.”

Dr Mpunga Tharcisse avuga ko abakomeje kwanga kwikingiza bakwiye kurebera urugero ku babikoze kuko inkingo ntacyo zabatwaye ahubwo ko zibafasha kutazahazwa na COVID-19.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 10 =

Previous Post

Umudatenguha abakunda udukoryo: Ariel Wayz yateye imitoma umukobwa mugenzi we mu ndirimbo bituma hibazwa byinshi

Next Post

Mfungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa- Cyuma yavugiye amagambo akarishye mu rukiko

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mfungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa- Cyuma yavugiye amagambo akarishye mu rukiko

Mfungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa- Cyuma yavugiye amagambo akarishye mu rukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.