Rurangiranwa muri ruhago, Bacary Sagna wakiniye Ikipe ya Arsenal n’iy’Igihugu y’u Bufaransa, yageze mu Rwanda yitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi bizaba muri iki cyumweru.
Amakuru yo kugera mu Rwanda kwa Bacary Sagna yatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025 nk’uko tubikesha urubuga rwa Visit Rwanda.
Ubutumwa bwatangajwe na Visit Rwanda, buha ikaze uyu mukinnyi, bugira buti “Twishimiye kwakira uwahoze akinira Arsenal, umukinnyi Bacary Sagna, wamaze kugera mu Rwanda yitabiriye Ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20 abana b’Ingagi ndetse no kwishimira Igihugu cy’Imisozi igihumbi.”
Bacary Sagna ubu uri kubarizwa mu rw’Imisozi igihumbi, yakiniye ikipe ya Arsenal hagati ya 2007 na 2014, ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yakiniye hagati ya 2007 na 2016.
Ibirori byo Kwita Izina Abana b’Ingagi, biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025, bikazabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze ahasanzwe habera ibi birori bitegerejwemo n’ubundi ab’amazina azwi ku Isi.
Ibi Birori by’uyu mwaka, bifite umwihariko kuko hazaba hanizihizwa inshuro ya 20 hatangijwe iki gikorwa cyo Kwita Izina Abana b’Ingagi, ahateganyijwe guhabwa amazina abana b’Ingagi 40 barimo 18 bavutse mu mwaka wa 2024 utarabashije gukorwamo iki gikorwa.

RADIOTV10