Wednesday, September 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/09/2025
in MU RWANDA
0
Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Rurangiranwa muri ruhago, Bacary Sagna wakiniye Ikipe ya Arsenal n’iy’Igihugu y’u Bufaransa, yageze mu Rwanda yitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi bizaba muri iki cyumweru.

Amakuru yo kugera mu Rwanda kwa Bacary Sagna yatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025 nk’uko tubikesha urubuga rwa Visit Rwanda.

Ubutumwa bwatangajwe na Visit Rwanda, buha ikaze uyu mukinnyi, bugira buti “Twishimiye kwakira uwahoze akinira Arsenal, umukinnyi Bacary Sagna, wamaze kugera mu Rwanda yitabiriye Ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20 abana b’Ingagi ndetse no kwishimira Igihugu cy’Imisozi igihumbi.”

Bacary Sagna ubu uri kubarizwa mu rw’Imisozi igihumbi, yakiniye ikipe ya Arsenal hagati ya 2007 na 2014, ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yakiniye hagati ya 2007 na 2016.

Ibirori byo Kwita Izina Abana b’Ingagi, biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025, bikazabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze ahasanzwe habera ibi birori bitegerejwemo n’ubundi ab’amazina azwi ku Isi.

Ibi Birori by’uyu mwaka, bifite umwihariko kuko hazaba hanizihizwa inshuro ya 20 hatangijwe iki gikorwa cyo Kwita Izina Abana b’Ingagi, ahateganyijwe guhabwa amazina abana b’Ingagi 40 barimo 18 bavutse mu mwaka wa 2024 utarabashije gukorwamo iki gikorwa.

Bacary Sagna ubu ari mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + five =

Previous Post

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

Related Posts

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

by radiotv10
03/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari igice cy’umuhanda umwe mu gace k’i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge uzamara amasaha abiri...

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

by radiotv10
03/09/2025
0

Hashyizwe hanze amashusho yerekana ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu guhangana n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, aho...

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

by radiotv10
03/09/2025
0

Imbangukiragutabara y'Ibitaro bya Nyanza yari irimo abarwayi babiri n’abarwaza, yakoze impanuka ubwo yari igeze ku kigo cy’Ishuri Ryisumbuye rya E.S...

Mu mibare dore uko gatanya zagabanutse mu Rwanda n’icyabiteye

Rwanda recorded 2,600 divorces in one year

by radiotv10
03/09/2025
0

Recent statistics from the Judiciary, shows that in the 2024/2025 judicial year, 2,674 couples officially divorced, a slight drop compared...

Kigali: Abafatanywe udupfunyika tw’urumogi batanze amakuru

Kigali: Abafatanywe udupfunyika tw’urumogi batanze amakuru

by radiotv10
03/09/2025
0

Abantu bane bafatiwe mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, basanganywe udupfunyika tw’urumogi 876, bavuze...

IZIHERUKA

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda
MU RWANDA

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

by radiotv10
03/09/2025
0

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

03/09/2025
CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

03/09/2025
Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

03/09/2025
VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

03/09/2025
Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

03/09/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.