Alex Muyoboke, uri mu baza ku isonga mu kugira uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda ugezweho, ubu noneho akomeje gufasha abahanzi benshi kwamamara amahanga.
Uyu mugabo uzwi cyane mu bujyanama bw’abahanzi, hari benshi bamunyuze mu maboko ndetse ubu bakaba ari ibyamamare muri muzika nyarwanda.
Kuri uyu wa 05 kamena 2023, Muyoboke ndetse n’abahanzi barimo Israel Mbonyi, Junior Rumaga, bafashe rutemikirere berecyeza ku Mugabane w’u Burayi aho bagiye gukorera ibitaramo. Si aba gusa kuko na Phil Peter agomba kubakurikira mu gihe cya vuba.
Abahagurutse mu Rwanda bagiye gukorera ibitaramo mu Bihugu bitandukanye by’Umugabane w’u Burayi birimo u Bubirigi, u Bufaransa ndetse n’u Budage.
Ku ikubitiro Junior Rumaga werecyeje i Burayi bwa mbere, yitabiriye inama y’abasizi bo muri Afurika yitwa ‘Nyirarumaga’ yabereye mu Bufaransa.
Naho Israel Mbonyi agiye mu Bubiligi mu gitaramo ahafite ku wa 11 Kamena 2023 akazakomereza mu bindi bihugu nk’u Bufaransa na Suède.
Muyoboke wajyanye n’aba bahanzi, we ntagiye kuririmba cyangwa gucurana, ahubwo akomeje urugendo rwe rwo kuzamura muzika nyarwanda nkuko yabiharaniye kuva hambere, dore ko ari mu bateguye ibi bitaramo byitabiriwe n’aba bahanzi.
Uyu mugabo ukunze kugaragaza urukundo afitiye umuziki w’Abanyarwanda, yemeza ko yinjiye mu gutegura ibitaramo ndetse ari mu batumye ibi bitaramo bigiye kubera i Burayi biba, kandi byose bigamije gukomeza kumenyekanisha umuziki w’Abanyarwanda.
Joby JOSHUA
RADIOTV10