Abarimo Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, n’umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, baregwa ibyaha bifitanye isano n’umudugudu wagarutsweho na Perezida Paul Kagame ku bw’inzu zisondetse, bitabye Urukiko ngo baburane ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.
Uretse Rwamurangwa na Nsabimana Jean alias Dubai, uru rubanza ruregwamo kandi Mberabahizi Raymond Chretien wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gasabo na Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari Umuyobozi w’Ishami ry’ibyemezo by’ubutaka mu Karere ka Gasabo.
Bakewaho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gikekwa kuri Dubai, ndetse no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, gishinjwa aba bari abayobozi; ibyaha bishingiye ku nzu zitujuje ubuziranenge ziri mu zigize umudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Mu kwezi gushize, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwafashe icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo, rushingiye ku mpamvu zikomeye z’ibyagezweho mu iperereza.
Abaregwa batanyuzwe n’iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, bahise bajuririra Urwisumbuye rwa Gasabo, basaba gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, abaregwa uko ari bane bitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rufite icyicaro i Rusororo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Abaregwa bamaze kwambikwa imyambaro yambikwa imfungwa zitarakatirwa, bageze ku cyicaro cy’Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, bitwaje dosiye zibafasha mu miburanire yabo.
Ngo ntibakwiye gukurikiranwa
Abaregwa baburanye bwa mbere bahakana ibyaha, bavuze ko badakwiye kuba bakurikiranwaho ibi byaha, kuko itegeko ryiyambajwe n’Ubushinjacyaha, ryagiyeho nyuma y’uko ibyo baregwa bikorwa.
Umunyamamtegeko Me Tharcisse Udahemuka wunganira Chretien Mberabahizi, yanavuze ko Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga abakiliya babo, rutagombaga no kwakira ikirego kibarega kuko itegeko riteganya ibyaha baregwa, igihe bikekwa ko byabereye, ritari ririho.
Yavugaga ko iryo tegero ryakoreshejwe n’Ubushinjacyaha ryagiyeho muri 2018, mu gihe ibyaha biregwa abakiliya babo, byakozwe hagati ya 2013 na 2017, ubwo hubakwaga uriya mudugudu.
Uyu munyamategeko uvuga ko abakiliya babo badakwiye kujyanwa mu nkiko, yasabye ko barekurwa baba ari n’abo gukurikiranwa bagakurikiranwa bari hanze.
Kuri iyi ngingo, Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo ibyo byaha byabaye mbere ya ririya tegeko, ariko amasezerano yabayeho hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’uyu munyemari, ari ayo kuva muri 2017-2018.
Uyu munyamategeko yahise yongera kuvuga ko nubwo ayo masezerano ageza muri 2018, ariko yagombaga kurangira ku ya 30 Kamena 2018, mu gihe itegeko riri gukoreshwa ryasohotse mu igazeti ya Leta muri Nzeri 2018.
Naho umunyamaetegeko wunganira Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, we yavuze ko ibi byaha biregwa abakiliya babo, atari iby’imanza z’inshinjabyaha ku buryo byagakwiye gutuma bafungwa, ahubwo ko ari ibyo mu manza mbonezamubabo.
Abaregwa ndetse n’ababunganira kandi bavuze ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo kuko iminsi 30 ivugwa mu cyemezo cyabafunze, yarangiye, bagasaba kurekugwa ngo kuko nta bindi bimenyetso bigikenewe mu iperereza.
RADIOTV10