Gakire Fidele wabaye umunyamakuru mu Rwanda, akaza kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse akaza gutangaza ko yinjiye muri Politiki akanahabwa umwanya mu kitwa guverinoma ikorera mu buhungiro ya Padiri Thomas Nahimana, ubu afungiye mu Rwanda, ndetse n’icyatumye afungwa cyamenyekanye.
Gakire Fidele Uzabakiriho, wabaye umunyamakuru mu Rwanda mu bihe byatambutse ndetse akaba yari umuyobozi w’Ikinyamakuru cye kitwa Ishema, mu bihe bishize byavugwaga ko asigaye aba muri Leta Zunze Ubmwe za America.
Ubwo Gakire atari mu Rwanda, yanatangaje ko yinjiye muri politiki ku mugararago ndetse aza no kugirwa Minisitiri w’Urubyiruko n’abakozi muri Guverinoma yiyita ko ikorera mu buhungiro ya Padiri Nahimana Thomas.
Amakuru y’ifungwa rya Gakire yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, ko afungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, rwemeje aya makuru ko Fidele Gakire afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, akaba akiri kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Gakire watawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2022, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha inyandiko mpimbano.
RADIOTV10