Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabonye haba impanuka y’abana batatu yavuze ikikango yabateye n’uburyo byagenze

radiotv10by radiotv10
04/07/2023
in MU RWANDA
1
Uwabonye haba impanuka y’abana batatu yavuze ikikango yabateye n’uburyo byagenze
Share on FacebookShare on Twitter

Uwabonye impanuka yabereye mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, y’igare ryari ririho abana batatu bari bagiye kuvoma, igahitana umwe muri bo, yavuze ko ryabuze feri rikaruhukira mu muferege, bigakangaranya ababirebaga.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Nyakanga 2023, yakozwe n’igare ryari ririho abana batatu barimo uwari uritwaye, n’abandi babiri bari bajyanye kuvoma amazi mu gishanga gitandukanya Akarere ka Ngoma n’aka Rwamagana, ku Midugudu ya Gashekasheke ya mbere n’iya Kabiri.

Uwitabye Imana ni Irabizi Damascene w’imyaka 12, mu gihe abandi babiri bakomeretse, ari bo Nzayituriki Aline w’imyaka 15 ari na we wari utwaye iri gare, ndetse na Mugisha Rukundo.

Karekezi Faustin wabonye iyi mpanuka ubwo yabaga, yavuze ko iryo gare ryaguye aho na bo bari bageze, ku buryo babyiboneye neza, akavuga ko byatewe no kuba iri gare ryabuze feri.

Ati “Ni ho twari tugeze natwe tumanuka, ribatsinda aho, ribakubita muri uwo muferege ntakundi. Bamujuanye agatima kari kugira gutya, ariko twababwiye tuti ‘nubwo mumujyanye kwa muganga nta kantu karimo yapfuye byarangiye’.”

Izibyose Emmanuel na we wabonye iyi mpanuka, yagize ati “Bageze hariya hepfo ni uko feri zirababurana ni ko guhita bagwa hariya hepfo aho bakoreraga pepiniyeri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo, Ndayisaba Steven avuga ko amakuru yamenyekanye ari uko iri gare ryari ryabuze feri.

Ati “Amakuru twamenye ni uko uwo wari utwaye bagenzi be yabwiye inzego z’umutekano ko yageze ahantu hamanuka akaza kubura feri agakomeza kurwana n’igare ariko ageze ahantu hari ikona biza kwanga aragwa.”

Uyu muyobozi akomeza agira ati “Babiri bo bakomeretse bari kwa muganga. Umwe na we bari kumwe mu gihe bamugejeje kwa muganga amaze akanya ahita yitaba Imana.”

Aba bana babiri bakomeretse, bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Kirwa kugira ngo bitabweho kuko bakomeretse, mu gihe nyakwigendera yagejejweyo agahita ashiramo umwaka, umurambo we ugahita ujyanwa ku Bitaro bya Kibungo, kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Kuku Shadia says:
    2 years ago

    Muzatubarize inzego zubuyobozi zibifite munshingano.muti ko ikishe umuntu kiba kizwi kigararagara.umurambo ujyana kwamuganga gukorerwa irihe suzuma?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Ukuri mpamo ku bivugwa ko umuhanzi ugezweho mu Rwanda yatandukanye n’umujyanama we

Next Post

Ibinezaneza byasendereye umutima wa Christopher nyuma yo gufata ‘Selfie’ na Perezida Kagame

Related Posts

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

by radiotv10
24/11/2025
0

In many homes, disagreements between parents often come from one simple but powerful source: the desire to raise children the...

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

by radiotv10
24/11/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko amaze imyaka 14 abariwe inguranye y’ubutaka bwe bwubatsweho...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

by radiotv10
24/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire irimo...

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

by radiotv10
24/11/2025
0

Rwanda has become one of Africa’s most inspiring destinations, a place where natural beauty, safety, culture, and progress blend into...

IZIHERUKA

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements
IMIBEREHO MYIZA

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

by radiotv10
24/11/2025
0

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

24/11/2025
10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibinezaneza byasendereye umutima wa Christopher nyuma yo gufata ‘Selfie’ na Perezida Kagame

Ibinezaneza byasendereye umutima wa Christopher nyuma yo gufata ‘Selfie’ na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.