Umugabo wafatiwe mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu yinjije mu Rwanda ibilo 57 y’urumogi yari akuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yisobanuye avuga ko byari akazi yari yahawe n’uwagombaga kumwishyura ibihumbi 100 Frw.
Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yafatiwe mu Mudugudu wa Kivu mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, afatwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibi biyobyabwenge byafatanywe uyu mugabo, yari abikuye mu Gihugu cy’abaturanyi.
Ati “Ubwo yari ageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye imifuka myinshi irimo urumogi rupima kg 57, ahita afatwa.”
Ubwo yari amaze gufatwa, yavuze ko ari ikiraka yari yahawe n’umucuruzi wo mu Karere ka Rubavu, wari wamutumye kurukura i Goma, ngo akaba yari bumuhembe ibihumbi 100Frw amaze kurumugezaho.
SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko amayeri bakoresha agenda atahurwa kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, Polisi itazigera ibaha agahenge, bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Uyu mugabo nyuma yo gufatwa, yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe dosiye, mu gihe hakirimo gushakishwa uwo yari arushyiriye.
RADIOTV10