Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwafatanywe ibitemewe byavaga muri Congo yatanze amakuru arambuye

radiotv10by radiotv10
22/12/2023
in MU RWANDA
0
Uwafatanywe ibitemewe byavaga muri Congo yatanze amakuru arambuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 40 wafatiwe mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu afite amavuta yangiza uruhu azwi nka mukologo yaturukaga muri Congo, yabwiye Polisi ko yari amaze ukwezi atangiye ibi bikorwa, anavuga inshuro yari amaze kubikora.

Uyu mugabo wafatiwe mu Mudugudu w’Ihumure mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, yasanganywe amacupa 1 080 y’aya mavuta y’ubwoko butandukanye arimo Paw paw, Caro light, Clairmen, Beauty, Epiderme crème, Bio Plus, na Coco Pulp.

Yafatiwe iwe mu rugo mu ijoro ahagana saa tanu nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), rihawe amakuru ko hari umuntu winjije mu Gihugu amavuta ya mukologo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mugabo yari amaze gupakirira ayo mavuta ahitwa Buhaza.

Ati “Hahise hatangira igikorwa cyo kumufata, aza gufatwa akiyageza iwe mu rugo aho atuye mu Mudugudu w’Ihumure.”

Uyu mugabo akimara gufatwa, yiyemereye ko ayo mavuta yari kubyuka ayajyana mu Mujyi wa Kigali kuyaha abakiliya be, ndetse ko yari amaze ukwezi kumwe atangiye ibi bikorwa, aho yari amaze kubikora ku nshuro ya 10.

Akimara gufatwa, ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagaragaje aho ihagaze ku guha umugisha ‘Abatinganyi’ byemejwe na Papa

Next Post

IFOTO: Uwabaye Minisitiri mu Rwanda yagaragaje ikimumara ‘stress’ z’akazi aba yiriwemo

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Uwabaye Minisitiri mu Rwanda yagaragaje ikimumara ‘stress’ z’akazi aba yiriwemo

IFOTO: Uwabaye Minisitiri mu Rwanda yagaragaje ikimumara 'stress' z’akazi aba yiriwemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.