Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwagaragaye akubita ikibando umubyeyi mu muhanda rwagati yatawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
12/04/2022
in MU RWANDA
0
Uwagaragaye akubita ikibando umubyeyi mu muhanda rwagati yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi yataye muri yombi umugabo wagaragaye mu mashusho akubitira umugore mu muhanda rwagati mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze ndetse n’uwamureberaga.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, agaragaza umugabo akubita inkoni y’ikibando umugore wicaye mu muhanda rwagati.

Bamwe mu bashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, baneze iki gikorwa cyakorewe uyu mubyeyi wakubitanywe ubugome bashinjaga ko ari umujura.

Uwitwa Ibarushimpuhwe Kevin Christian, yagize ati “Mundorere koko gukubita Umubyeyi bene aka kageni kweri inzego z’umutekano zirebera!”

Muri aya mashusho, umugabo uba uri gukubita uyu mugore, aba yihanukira mu gihe abantu benshi baba bashungereye ndetse n’umwe bigaragara ko yambaye impuzankano z’abafasha inzego z’ibanze mu by’umutekano [abanyerondo] arebera.

Uyu mubyeyi uba ari gukubitwa, yumvikana ataka cyane asa nk’usaba imbabazi mu gihe abandi baba bari kubaza icyo bari kumuziza.

Minisitiri w’Ubutegetsi, Hon Gatabazi Jean Marie Vianey watanze igitekerezo kuri aya mashusho, yagize ati “Ibi ntibishobora kwihanganirwa rwose. Murakoze kuduha aya makuru. Birababaje cyane.”

Polisi y’u Rwanda na yo yahise yizeza ko igiye gukurikirana iki kibazo, nyuma yatangaje ko yataye muri yombo ukekwaho gukubita uriya mugore.

Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yagize iti “Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri Videwo akubita umugore ndetse na Habimana Faustin bari kumwe. Byabereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.”

Abatawe muri yombi ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe harimo gukorwa iperereza.

Mu cyumweru gishize na bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bagaragaye mu mashusho bakubita umuntu w’igitsinagabo mu muhanda.

RIB yatangaje ibi nyuma y’uko uwitwa Enoch Aaron, agaragaaje amashusho akubitwa abasore b’ibigango bamuryamishije hasi mu muhanda rwagati, aho umwe aza akamukubita umugeri uremereye agasa nk’uhwereye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Rwabuze gica: Baguye gitumo abo bita abarozi n’imiti y’amayobera, bo bavuga ko ari abavuzi

Next Post

Kwibuka28: Papa Cyangwe, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Bushali…Abahanzi bakibyiruka basuye ku Gisozi

Related Posts

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, rugaragaza...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

IZIHERUKA

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze
MU RWANDA

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

by radiotv10
28/01/2026
0

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwibuka28: Papa Cyangwe, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Bushali…Abahanzi bakibyiruka basuye ku Gisozi

Kwibuka28: Papa Cyangwe, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Bushali…Abahanzi bakibyiruka basuye ku Gisozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.