Polisi yataye muri yombi umugabo wagaragaye mu mashusho akubitira umugore mu muhanda rwagati mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze ndetse n’uwamureberaga.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, agaragaza umugabo akubita inkoni y’ikibando umugore wicaye mu muhanda rwagati.
Bamwe mu bashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, baneze iki gikorwa cyakorewe uyu mubyeyi wakubitanywe ubugome bashinjaga ko ari umujura.
Uwitwa Ibarushimpuhwe Kevin Christian, yagize ati “Mundorere koko gukubita Umubyeyi bene aka kageni kweri inzego z’umutekano zirebera!”
Muri aya mashusho, umugabo uba uri gukubita uyu mugore, aba yihanukira mu gihe abantu benshi baba bashungereye ndetse n’umwe bigaragara ko yambaye impuzankano z’abafasha inzego z’ibanze mu by’umutekano [abanyerondo] arebera.
Uyu mubyeyi uba ari gukubitwa, yumvikana ataka cyane asa nk’usaba imbabazi mu gihe abandi baba bari kubaza icyo bari kumuziza.
Minisitiri w’Ubutegetsi, Hon Gatabazi Jean Marie Vianey watanze igitekerezo kuri aya mashusho, yagize ati “Ibi ntibishobora kwihanganirwa rwose. Murakoze kuduha aya makuru. Birababaje cyane.”
Polisi y’u Rwanda na yo yahise yizeza ko igiye gukurikirana iki kibazo, nyuma yatangaje ko yataye muri yombo ukekwaho gukubita uriya mugore.
Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yagize iti “Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri Videwo akubita umugore ndetse na Habimana Faustin bari kumwe. Byabereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.”
Abatawe muri yombi ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe harimo gukorwa iperereza.
Mu cyumweru gishize na bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bagaragaye mu mashusho bakubita umuntu w’igitsinagabo mu muhanda.
RIB yatangaje ibi nyuma y’uko uwitwa Enoch Aaron, agaragaaje amashusho akubitwa abasore b’ibigango bamuryamishije hasi mu muhanda rwagati, aho umwe aza akamukubita umugeri uremereye agasa nk’uhwereye.
RADIOTV10