Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uwageze bwa mbere ku mugore bikekwa ko yishwe n’umugabo we yavuze ibiteye agahinda

radiotv10by radiotv10
16/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Uwageze bwa mbere ku mugore bikekwa ko yishwe n’umugabo we yavuze ibiteye agahinda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, umugabo arakekwaho kwica umugore we amukubise majagu mu mutwe, aho uwamugezeho bwa mbere yavuze ko yasanze yamuvunaguye ingingo zose, yanamukubise mu myanya y’ibanga.

Ubu bwicanyi bikekwa ko bwakozwe n’umugabo wishe umugore we, bwabereye mu Mudugudu w’Isangano, aho uyu nyakwigendera yari yahungiye dore ko we n’umugabo we ukekwaho kumwica bari batuye mu Mudugudu w’Umutekano, mu Kagari ka Karambo mu Murenge Kigali.

Umugabo witwa Nkundinshuti Emmanuel ukekwaho kwica umugore we Utetiwabo Fortune, bivugwa ko bari basanzwe bafitanye ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku mafaranga.

Amakaru atangwa n’abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko uyu muryango wari wimutse uva mu Karere ka Rusizi werecyeza mu Mujyi wa Kigali, aho batangiye ubucuruzi bukanabahira ariko ko ikibazo cyabagaho, ari uko umugabo yikubiraga amafaranga bakuraga muri ubu bucuruzi.

Umwe mu baturage bo muri aka gace wageze kuri nyakwigendera bwa mbere, yavuze ko uyu mugore yapfuye urupfu rubi.

Yagize ati “Njye wamugezeho ingingo zose yari yazikonyaguye, hose no mu gitsina yakubiseho, yabyimbye, umugongo yawuvunaguye, imbavu yavunaguye.”

Uyu muturage akomeza agira ati “Ariko nabashije kubona ko yamukubise majagu hano mu rwiciro kuko ijisho ryari ryaturumbutse.”

Avuga ko ubwo yamugeragaho abisabwe n’abandi ngo ajye kumufata, nyakwigendera yari atarashiramo umwuka, akamusaba kumuryamisha ariko yabonaga ari gusamba.

Ati “Ndangije ndamuryamisha, maze kumuryamisha arambwira ngo ngira amaboko neza, arambwira ngo amaguru ngira neza, amaguru nyagira neza, arangije ariruhutsa, yasamye gatatu bwa gatatu mpamagara abantu nti ‘birarangiye’.”

Aba baturanyi bavuga ko uyu mugabo yahoraga abwira uyu mugore we [nyakwigendera] ko azamwica, bakaza gutongana ari na bwo umugore yafataga icyemezo cyo kumuhungira mu rundi rugo.

Bavuga kandi ko umugabo usanzwe ari nyiri uru rugo rwari rwahungiyemo nyakwigendera na we yakubiswe majagu n’uyu ukekwaho kwica umugore we, ku buryo na we ari mu bitaro.

Uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, na we yahise afatwa n’abaturage ubwo yageragezaga gutoroka ndetse akica idirishya ry’inzu yamwiciyemo.

Onesphore, uyobora Umudugudu w’Isangano wabereyemo ubu bwicanyi yavuze ko umugabo ukekwaho kwica umugore we, yavuye iwe amukurikiye aho yari yamuhungiye avuga ko agiye kumwica.

Avuga ko uyu mugabo yageze muri uru rugo rw’uwitwa Fisi, akabanza gukubita majagu uyu mugabo, ubundi agahita ajya kuyikubita umugore we aho yari ari.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Twizeyimana Francois Xavier says:
    3 years ago

    Nyuma y’icyumweru kimwe gusa umwe aciwe umutwe,undi yicishijwe majagu!Bavandimwe birakabije.Gusa igihe cyose mugenzi wawe akweruriye ko azakwica byaba byiza umuhunze hakiri kare kuko burya ntaba akina.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − fifteen =

Previous Post

Mu buryo bwihuse u Burundi bwohereje muri Congo abandi bakomando nyuma y’iminsi micye hari abagiyeyo

Next Post

Kayonza: Ibyo bizejwe byahawe bamwe abandi amaso ahera mu kirere none bahagurutse

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Ibyo bizejwe byahawe bamwe abandi amaso ahera mu kirere none bahagurutse

Kayonza: Ibyo bizejwe byahawe bamwe abandi amaso ahera mu kirere none bahagurutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.