Mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, umugabo arakekwaho kwica umugore we amukubise majagu mu mutwe, aho uwamugezeho bwa mbere yavuze ko yasanze yamuvunaguye ingingo zose, yanamukubise mu myanya y’ibanga.
Ubu bwicanyi bikekwa ko bwakozwe n’umugabo wishe umugore we, bwabereye mu Mudugudu w’Isangano, aho uyu nyakwigendera yari yahungiye dore ko we n’umugabo we ukekwaho kumwica bari batuye mu Mudugudu w’Umutekano, mu Kagari ka Karambo mu Murenge Kigali.
Umugabo witwa Nkundinshuti Emmanuel ukekwaho kwica umugore we Utetiwabo Fortune, bivugwa ko bari basanzwe bafitanye ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku mafaranga.
Amakaru atangwa n’abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko uyu muryango wari wimutse uva mu Karere ka Rusizi werecyeza mu Mujyi wa Kigali, aho batangiye ubucuruzi bukanabahira ariko ko ikibazo cyabagaho, ari uko umugabo yikubiraga amafaranga bakuraga muri ubu bucuruzi.
Umwe mu baturage bo muri aka gace wageze kuri nyakwigendera bwa mbere, yavuze ko uyu mugore yapfuye urupfu rubi.
Yagize ati “Njye wamugezeho ingingo zose yari yazikonyaguye, hose no mu gitsina yakubiseho, yabyimbye, umugongo yawuvunaguye, imbavu yavunaguye.”
Uyu muturage akomeza agira ati “Ariko nabashije kubona ko yamukubise majagu hano mu rwiciro kuko ijisho ryari ryaturumbutse.”
Avuga ko ubwo yamugeragaho abisabwe n’abandi ngo ajye kumufata, nyakwigendera yari atarashiramo umwuka, akamusaba kumuryamisha ariko yabonaga ari gusamba.
Ati “Ndangije ndamuryamisha, maze kumuryamisha arambwira ngo ngira amaboko neza, arambwira ngo amaguru ngira neza, amaguru nyagira neza, arangije ariruhutsa, yasamye gatatu bwa gatatu mpamagara abantu nti ‘birarangiye’.”
Aba baturanyi bavuga ko uyu mugabo yahoraga abwira uyu mugore we [nyakwigendera] ko azamwica, bakaza gutongana ari na bwo umugore yafataga icyemezo cyo kumuhungira mu rundi rugo.
Bavuga kandi ko umugabo usanzwe ari nyiri uru rugo rwari rwahungiyemo nyakwigendera na we yakubiswe majagu n’uyu ukekwaho kwica umugore we, ku buryo na we ari mu bitaro.
Uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, na we yahise afatwa n’abaturage ubwo yageragezaga gutoroka ndetse akica idirishya ry’inzu yamwiciyemo.
Onesphore, uyobora Umudugudu w’Isangano wabereyemo ubu bwicanyi yavuze ko umugabo ukekwaho kwica umugore we, yavuye iwe amukurikiye aho yari yamuhungiye avuga ko agiye kumwica.
Avuga ko uyu mugabo yageze muri uru rugo rw’uwitwa Fisi, akabanza gukubita majagu uyu mugabo, ubundi agahita ajya kuyikubita umugore we aho yari ari.
RADIOTV10
Nyuma y’icyumweru kimwe gusa umwe aciwe umutwe,undi yicishijwe majagu!Bavandimwe birakabije.Gusa igihe cyose mugenzi wawe akweruriye ko azakwica byaba byiza umuhunze hakiri kare kuko burya ntaba akina.