Karimunda Jean Damascene wahoze mu mutwe wa MRCD/FLN ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse bimaze iminsi bivugwa ko ufite umugambi wo kurutera, yawuburiye awumenyesha ko ari nk’inzozi kuko ntacyo bageraho, anavuga ko uko uyu mutwe ukorana n’u Burundi, buwuha ibikoresho.
Karimunda avuga ko nubwo yumvise ko uyu mutwe ufite gahunda yo gutera u Rwanda, ariko ntacyo wageraho ahubwo ko icyo ugamije ari ugukomeza gucuruza abantu.
Avuga ko yajyanywe muri 2018 ubwo yafatwaga, we na bagenzi be bahise bajyanwa i Burundi, bagatangira guhabwa imyitozo irimo iy’urugamba, nko kwihisha mu gihe cy’imirwano, gutwika imodoka, no gusenya ibiraro.
Avuga ko iby’ibanze babwirwaga icyo gihe, babumvishaga ko bagomba gutera u Rwanda, ngo bagakuraho ubutegetsi buriho.
Agaragaza uruhare rw’u Burundi mu gutuma uyu mutwe warakomeje kubaho, yavuze ko nk’ibikoresha wabikuraga mu Burundi.
Ati “Ibikoresho twabikuraga mu Burundi, kuko Colonel Fabien yabaga mu Burundi, hariho n’amasasu twakuye ku Mukongoro, hari ayazanye Fabien ari mu modoka ya gisirikare harimo na Mitarayeze muri iyo modoka, tuyinjirana mu Kibira.”
Atanga ingero z’ibi bikorwa bibi bya FLN, akavuga ko na we ubwo yafatwaga n’abarwanyi b’uyu mutwe, we na bagenzi be bagze mu 130 banyujijwe muri Nyungwe, bagera mu ishyamba rya Kibira muri Cibitoke i Burundi, bahise bafatwa bugwate.
Ati “Bavugaga ko umuntu ugiye mu Rwanda bamwica ariko si ko biri, ahubwo ni ukudasobanukirwa n’amakuru, kuko ntakibazo kiriho, ariko nubwo babivugaga gutyo, njye ntabwo nari kubyemera kuko nari mvuye mu Rwanda vuba.”
Banakomeje gukurikirana amakuru, bakumva abayobozi b’uyu mutwe wa MRCD/FLN nka Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte alias Sankara, baragejejwe mu Rwanda.
Avuga ko aho amariye kumva ko aba bari babakuriye bagejejwe mu Rwanda ntibicwe ahubwo bakagezwa imbere y’ubutabera, yahise afata icyemezo cyo gutaha akagaruka mu rwamubyaye.
Ati “Ariko misiyo yo kuza mu Rwanda twari tuje kurasa abaturage, n’abasirikare ba Nyungwe bari mu birindiro by’Ingabo z’u Rwanda, kugira ngo amakuru yumvikane ko urugamba rumeze nabi muri Nyungwe.”
We yahise yitandukanya na bagenzi be, yakirwa neza n’Ingabo z’u Rwanda, zimugaragariza umutima wa kimuntu utandukanye cyane n’uwo yabonanye n’abo muri uyu mutwe yateye umugongo.
Ati “Nkurikije uko bariya bantu bameze, ni abantu bareba ku macakubiri, bakareba ku bwoko, Uturere. Ni abantu bacuruza abantu, harimo abakobwa, bohereza amafoto mu mahanga kugira ngo barebe ko baboherereza amafaranga bakirira. Ibyo mbibonye gutyo rero naje gufata iya mbere yo kubavamo.”
Karimunda yaboneyeho kuburira abari muri uyu mutwe, abasaba guhumuka bakabona ko ibyo barimo bidashoboka, akabasaba gushaka inzira zatuma bagaruka mu Gihugu cyabo cy’u Rwanda, kuko amahoro ahari.
RADIOTV10