Uwakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Iradukunda Jean Bertrand usigaye atuye muri Canada, yasezeranye n’umukunzi we wo muri iki Gihugu yimukiyemo.
Bertrand wahagaritse ruhago akajya gutura muri Canada mu mwaka wa 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ari kumwe n’umukunzi we, ariko ntiyagira byinshi atangaza, uretse kugaragaza uturangabyiyumviro ko yihebeye uyu mukunzi we.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, yemeza ko uyu wahoze ari rutahizamu w’amakipe atandukanye yamaze gusezerana mu mategeko n’umukunzi we witwa Lydie ndetse ko bitegura no gukora indi mihango y’ubukwe izanabera mu Rwanda.
Jean Bertrand bamwe banazi nka Kanyarwanda, yavuze ko yasezeranye n’umukunzi we tariki 28 Gashyantare 2025. Ati “Turateganya kuza mu Rwanda tugakora ubukwe buzitabirwa n’imiryango yacu.”
Iri sezerano ry’imbere y’amategeko hagati ya Jean Bertrand na Lydie, uyu wahoze akina ruhago yatangaje ko ryabereye i Quebec muri Canada.
Jean Bertrand Iradukunda yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda, arimo APR FC, Gasogi United yaje no kuvamo akerecyeza hanze ariko agahita agaruka akanyura mu yandi makipe mu Rwanda nka Kiyovu Sports na Musanze FC yavuyemo ari bwo yahise yerecyeza muri Canada.
Ni umukinnyi wasezeye ruhago bigatungura benshi dore ko yari agifite imbaraga zo kuyiconga, ndetse bamwe bamubona nk’uwari ugifite igihe kinini cyo gukina.


RADIOTV10