Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara wigeze kuyobora Urukiko rwa Gisirikare, nyuma akaza gukatirwa gufungwa imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo kwamamaza ibihuha bigamije kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, yitabye Imana azize uburwayi.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusaga wanigeze kuba Uhagarariye Inyungu za Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, amakuru y’urupfu rwe, yavuzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025.
Amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko nyakwigendera Brig Gen (Rtd) Frank Rusaga yitabye Imana azize uburwayi bwa Cancer yari amaranye igihe.
Yitabye Imana nyuma y’imyaka umunani umugore we Christine Rusagara na we atabarutse, aho we yaguye mu Bwongereza.
Frank Rusagara wari warahamijwe ibyaha birimo kwamamaza ibihuha bigamije kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, icyaha cyo gukora igikorwa kigamije gusebya Leta uri Umuyobozi, n’icyaha gutunga imbunda binyuranije n’amategeko, muri 2016 yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko rw’Ubujurire.
Ni igihano yakatiwe nyuma yo kujurira icy’igifungo cy’imyaka 20 yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, yanigeze kuyobora.
Urubanza rwaregwagamo Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Tom Byabagamba wigeze kutobora umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirinda Umukuru w’Igihugu, rwagarutsweho cyane, aho aba bombi bafunzwe muri 2014.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yakurikiranywe mu Nkiko yaramaze kujya mu kiruhuko, mu gihe Tom Byabagamba we yari akiri mu kazi akaba we yarakatiwe igifungo cy’imyaka 17 no kunyagwa impeta zose za gisirikare.
RADIOTV10