Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda wanagize imyanya muri RDF yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
27/03/2025
in MU RWANDA
0
Uwari Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda wanagize imyanya muri RDF yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara wigeze kuyobora Urukiko rwa Gisirikare, nyuma akaza gukatirwa gufungwa imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo kwamamaza ibihuha bigamije kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, yitabye Imana azize uburwayi.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusaga wanigeze kuba Uhagarariye Inyungu za Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, amakuru y’urupfu rwe, yavuzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025.

Amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko nyakwigendera Brig Gen (Rtd) Frank Rusaga yitabye Imana azize uburwayi bwa Cancer yari amaranye igihe.

Yitabye Imana nyuma y’imyaka umunani umugore we Christine Rusagara na we atabarutse, aho we yaguye mu Bwongereza.

Frank Rusagara wari warahamijwe ibyaha birimo kwamamaza ibihuha bigamije kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, icyaha cyo gukora igikorwa kigamije gusebya Leta uri Umuyobozi, n’icyaha gutunga imbunda binyuranije n’amategeko, muri 2016 yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko rw’Ubujurire.

Ni igihano yakatiwe nyuma yo kujurira icy’igifungo cy’imyaka 20 yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, yanigeze kuyobora.

Urubanza rwaregwagamo Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Tom Byabagamba wigeze kutobora umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirinda Umukuru w’Igihugu, rwagarutsweho cyane, aho aba bombi bafunzwe muri 2014.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yakurikiranywe mu Nkiko yaramaze kujya mu kiruhuko, mu gihe Tom Byabagamba we yari akiri mu kazi akaba we yarakatiwe igifungo cy’imyaka 17 no kunyagwa impeta zose za gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Next Post

U Bubiligi bweruye butanga umucyo ku by’abasirikare babwo bavugwa muri Congo

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Bubiligi bweruye butanga umucyo ku by’abasirikare babwo bavugwa muri Congo

U Bubiligi bweruye butanga umucyo ku by’abasirikare babwo bavugwa muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.