Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi ubu umurwanya amuvuzeho ibintu bikomeye

radiotv10by radiotv10
18/07/2022
in MU RWANDA
0
Uwari inkoramutima ya Tshisekedi ubu umurwanya amuvuzeho ibintu bikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Jean-Marc Kabund wabaye Perezida w’Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi, ubu akaba afite ishyaka rye yashinze, yatutse ubutegetsi bwe [Tshisekedi], avuga ko igihe kigeze ngo buveho kuko ntacyo bumariye Abanye-Congo.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022 mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru agaragaza ishyaka rye rishya rye AC (Alliance pour le Changement).

Jean-Marc Kabund wavuze ko iri shyaka ryanzwe kwandikwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, yaboneyeho kubunenga yivuye inyuma, avuga ko atari ubutegetsi bukwiye kuyobora Igihugu cyabo.

Uyu Munyapolitiki wanaye Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kwegura muri Werurwe 2022, akimara kwegura yatangaje ko agiye gutangira paji y’amateka mashya “azandikwa n’icyuya cy’ishyaka ryacu, rizarandura burundu igitugu n’iyicaruzo.”

Kabund wari Perezida w’Ishyaka UDPS rya Tshisekedi ubwo yimamarizaga gutorwa muri 2018, yavuze ko yicuza kuba yarafashije uyu mugabo gutorwa nka Perezida.

Yagize ati “Yego zari inshingano zanjye ariko ndicuza kuba naratanze umusanzu kugira ngo Félix Tshisekedi atorerwe kuba Perezida wa Repubulika.”

Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, Jean-Marc Kabund yagaragaje umujinya avuga ko yawutewe n’imiyoborere ya Tshisekedi, aho anyuzamo akagira ati “Tshisekedi nta muyobozi umurimo.”

Kabund accuse Tshisekedi de vouloir tricher aux prochaines élections en controlant les institutions. Mais devinez qui fut l'artisan de la prise du contrôle de la Cour Constitutionnelle? 👇 pic.twitter.com/qUu031KNZ4

— Litsani Choukran (@LitsaniChoukran) July 18, 2022

Yavuze ko abagize Guverinoma ya Congo, bakomeje kurangwa n’umururumba wo kwiba Igihugu cyabo kandi ntacyo bakora ndetse ngo na Tshisekedi ubwe yirirwa ajya mu mahanga kandi ingendo ze zikaba zidatanga umusaruro kuko Igihugu cyabo gifite ibibazo byinshi mu mibanire n’amahanga.

Yavuze ko abaturage bakwiye guhaguruka bakamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi aho kwirirwa bamagana u Rwanda no gushyigikira igisirikare cyabo cya FARDC gikomeje kurangwa n’imbaraga nke.

Umunyapolitiki Martin Fayulu uyobora ishyaka ECDe (Engagement Citoyen pour le Development) mu Nteko Rusange y’iri shyaka yabaye mu cyumweru gishize, na we yari yanenze ubutegetsi bwa Tshisekedi, avuga ko byumwihariko kuba ngo Congo ikomeje kuvogerwa n’u Rwanda ari uko iyobowe n’abategetsi batari bakwiye kuba bayiyobora.

Martin Fayulu wakunze kugaragaza ko yanga u Rwanda, yavuze ko natirerwa kuyobora DRCongo, azarandura burundu ibyo yita kuba u Rwanda ruvogera Congo.

Uyu Munyapolitiki ugishinja Tshisekedi kumwiba amajwi mu matora ya 2018, yavuze ko adateze kongera kumwiba kuko mu matora ya 2023 naramuka yongeye kumwiba, abayoboke be bazirara mu mihanda bakisubiza ubutegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Kolari ya ADEPR-Nyabihu yari yishimiye umuririmbyi wibarutse abana bane yakiriye inkuru ibabaje

Next Post

Uwafungiwe muri Gereza y’abagore bamwibeshyeho yatahuwe amaze gutereramo inda abagore babiri

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwafungiwe muri Gereza y’abagore bamwibeshyeho yatahuwe amaze gutereramo inda abagore babiri

Uwafungiwe muri Gereza y’abagore bamwibeshyeho yatahuwe amaze gutereramo inda abagore babiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.