Thursday, May 22, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

radiotv10by radiotv10
22/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore
Share on FacebookShare on Twitter

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza nyuma y’ifatwa ry’abantu bakekwaho uruhare mu gutera indi kompanyi bagakomeretsa abantu 8 bakaniba amwe mu mabuye y’agaciro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, yataye muri yombi abantu barindwi bafite ibyo bakora bihura n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aba batawe muri yombi nyuma yuko hafashwe abandi bantu 17 bakekwaho kugira uruhare mu kugaba igisa n’igitero kuri Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi nka ALMAHA yo mu Karere ka Nyanza.

Ubwo abo bantu bateraga iyi kompanyi, bakomerekeje abantu umunani, ndetse hibwa ibilo 200 by’amabuye y’agaciro, n’amafaranga ataratangazwa umubare.

Nyuma y’aba bantu 17, hongeye gufatwa abandi barindwi nk’uko byemejwe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye wagize ati “Twafashe abandi barindwi bose bari gukurikiranwa mu mategeko n’inzego zibishinzwe.”

Mu bakurikiranywe n’inzego, havugwamo Retired Major Rugamba Robert ufite kompanyi yitwa Rugamba Mining Company Ltd ikora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, unazwi mu bukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza.

Ikurikiranwa rya Retired Major Rugamba Robert, ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry, wagize ati “Ntabwo afunze, ari gukurikiranwa ari hanze.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry; nta byinshi yatangaje ku byaha bikurikiranywe kuri Retired Major Rugamba Robert, kuko hakiri gukorwa iperereza.

Amakuru kandi avuga ko uyu munyemari Retired Major Rugamba Robert, na we yari yabanje gutabwa muri yombi, ariko akaza kurekurwa, ubu akaba akurikiranywe adafunze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Related Posts

Umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya uwo yigisha yatumye hamenyekana inkuru y’urukundo rw’uw’umukobwa n’umumunyeshuri w’umuhungu banabyiyemerera

Umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya uwo yigisha yatumye hamenyekana inkuru y’urukundo rw’uw’umukobwa n’umumunyeshuri w’umuhungu banabyiyemerera

by radiotv10
22/05/2025
2

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasumo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, haravugwa umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya umunyeshuri w’imyaka...

Perezida Trump yongeye kubazwa ku by’u Rwanda na Congo nabwo arigengesera

Perezida Trump yongeye kubazwa ku by’u Rwanda na Congo nabwo arigengesera

by radiotv10
22/05/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yongeye kubazwa ku cyo ari gukora ku bibazo by’u Rwanda na...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Menya impamvu yatumye urubanza ruregwamo ‘Bishop Gafaranga’ rushyirwa mu muhezo

by radiotv10
22/05/2025
0

Urubanza ruregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsinda, rwashyizwe mu muhezo, ku bw'ubusabe bw'uwahohotewe wabyifuje...

Undi Munyarwandakazi wa RDF yarangije amasomo muri America hatarashira ukwezi abandi bane baharangije

Undi Munyarwandakazi wa RDF yarangije amasomo muri America hatarashira ukwezi abandi bane baharangije

by radiotv10
22/05/2025
0

Umunyarwandazi Sous Lieutenant Janet Uwamahoro wo mu Ngabo z’u Rwanda, yarangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ‘US Coast Guard Academy’...

U Rwanda rwabonye Miliyari 1.400Frw yo gushyigikira iterambere ryarwo

U Rwanda rwabonye Miliyari 1.400Frw yo gushyigikira iterambere ryarwo

by radiotv10
22/05/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, basinye amasezerano y’imikoranire ya miliyari 1,4 USD yo gushyigikira inzego z’iterambere mu gihe cy’imyaka itanu...

IZIHERUKA

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore
MU RWANDA

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

by radiotv10
22/05/2025
0

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

22/05/2025
Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

22/05/2025
Umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya uwo yigisha yatumye hamenyekana inkuru y’urukundo rw’uw’umukobwa n’umumunyeshuri w’umuhungu banabyiyemerera

Umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya uwo yigisha yatumye hamenyekana inkuru y’urukundo rw’uw’umukobwa n’umumunyeshuri w’umuhungu banabyiyemerera

22/05/2025
Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

22/05/2025
Perezida Trump yongeye kubazwa ku by’u Rwanda na Congo nabwo arigengesera

Perezida Trump yongeye kubazwa ku by’u Rwanda na Congo nabwo arigengesera

22/05/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.