• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

radiotv10by radiotv10
22/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Icyitonderwa: Ifoto yakoreshejwe ntihuye n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri murandasi

Share on FacebookShare on Twitter

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza nyuma y’ifatwa ry’abantu bakekwaho uruhare mu gutera indi kompanyi bagakomeretsa abantu 8 bakaniba amwe mu mabuye y’agaciro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, yataye muri yombi abantu barindwi bafite ibyo bakora bihura n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aba batawe muri yombi nyuma yuko hafashwe abandi bantu 17 bakekwaho kugira uruhare mu kugaba igisa n’igitero kuri Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi nka ALMAHA yo mu Karere ka Nyanza.

Ubwo abo bantu bateraga iyi kompanyi, bakomerekeje abantu umunani, ndetse hibwa ibilo 200 by’amabuye y’agaciro, n’amafaranga ataratangazwa umubare.

Nyuma y’aba bantu 17, hongeye gufatwa abandi barindwi nk’uko byemejwe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye wagize ati “Twafashe abandi barindwi bose bari gukurikiranwa mu mategeko n’inzego zibishinzwe.”

Mu bakurikiranywe n’inzego, havugwamo Retired Major Rugamba Robert ufite kompanyi yitwa Rugamba Mining Company Ltd ikora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, unazwi mu bukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza.

Ikurikiranwa rya Retired Major Rugamba Robert, ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry, wagize ati “Ntabwo afunze, ari gukurikiranwa ari hanze.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry; nta byinshi yatangaje ku byaha bikurikiranywe kuri Retired Major Rugamba Robert, kuko hakiri gukorwa iperereza.

Amakuru kandi avuga ko uyu munyemari Retired Major Rugamba Robert, na we yari yabanje gutabwa muri yombi, ariko akaza kurekurwa, ubu akaba akurikiranywe adafunze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Next Post

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.