Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari SG wa FERWACY wamaze kugezwa mu Igororero yasobanuririye Urukiko icyarumugaruyemo

radiotv10by radiotv10
24/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uwari SG wa FERWACY wamaze kugezwa mu Igororero yasobanuririye Urukiko icyarumugaruyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Benoît Munyankindi wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) ukurikiranyweho gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, itonesha n’icyenewabo, yagarutse mu Rukiko kuburana ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Munyankindi uregwa ibyaha bifitanye isano n’ibivugwa ko yakoresheje ububasha bwe agahesha umugore we guherekeza ikipe y’Igihugu yari igiye mu irushanwa, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 tariki 12 Nzeri 2023 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Yajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yarwitabye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 kugira ngo aburane kuri ubu bujurire.

Mu bujurire bwe, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko urw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo kumufunga rutahaye ishingiro impamvu yatanze, asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Munyankindi uburana ahakana ibyaha akekwaho, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyaha akekwaho atagikoze, kandi ko Urukiko rwamufatiye icyemezo yajuririye rutahaye agaciro ibisobanuro yaruhaye.

Uyu wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY [yaje guhagarikwa] asobanura ko Uwineza Providence [umugore we] yajyanye n’ikipe y’Igihugu yari igiye mu irushanwa nk’uwari ufite ikipe ahagarariye yo mu Karere ka Nyabihu, kandi ko iyi kipe ari umunyamuryango wa FERWACY.

Yavuze kandi ko inama yabereye mu karere ka Musanze yateguraga urugendo rwo kugenda kw’iyi kipe yahagarariye u Rwanda, bemeje ko n’umuturage usanzwe wifuza kuzaherekeza ikipe azajyayo, kandi ko FERWACY yagombaga kubafasha kubona ibyangombwa.

Uregwa yavuze ko Uwineza Providence [umugore we] yafashijwe na FERWACY kubona ubutumire (invitation) ariko ko ibindi byose yabyishakiye, yaba amafaranga y’urugendo ndetse na Visa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 18 =

Previous Post

Menya umwanya u Rwanda rwegukanye mu irushanwa ry’amarerero y’Ikipe ikomeye i Burayi

Next Post

Undi mutoza wirukanywe n’ikipe yo Rwanda ahise abivugaho ubutumwa butangaje

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi mutoza wirukanywe n’ikipe yo Rwanda ahise abivugaho ubutumwa butangaje

Undi mutoza wirukanywe n'ikipe yo Rwanda ahise abivugaho ubutumwa butangaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.