Umugabo w’imyaka 41 y’amavuko wari umaze iminsi ibiri avuye kugororerwa mu Kigo Ngiroramuco cy’Iwawa, yarashwe n’Umupolisi ubwo yarwanyaga inzego zashakaga kumufata nyuma yo kuva kwiba umuturage wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Uyu warashwe, yitwa Jean Pierre Siborurema, aho ibi byabaye mu rukerera rwa none ku wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025.
Amakuru avuga ko uyu mugabo wari uherutse kuva kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cy’Iwawa, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, yagiye kwiba umusore uba mu Mudugudu wa Mburabuturo mu Kagari k’Amajyambere mu Murenge wa Kigarama, akica urugi ubundi akinjira mu nzu, agatwara ikofi yarimo amafaranga akaniba ibindi bikorero birimo mudasobwa, telefone ebyiri ndetse n’imyambaro.
Uwari uri kwibwa yahise atabaza, irondo rirahagoboka na ryo rihita rimenyesha polisi yo kuri sitasiyo ya Kigarama, yaje kumufata agashaka kurwanya inzego.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubwo inzego zajyaga gufata Siborurema, yashatse kuzirwanya, ari na bwo Umupolisi yahitaga amurasa.
Yagize ati “Bageze ku gishanga ashyira hasi ibyo yari yibye afata umupanga ajya gutema umwe mu bagize irondo, Umupolisi ahita amurasa, arapfa.”
ACP Boniface Rutikanga yavuze ko uyu muturage warashwe nyuma yo gukekwaho ubujura, yari aherutse kuva kugororerwa Iwawa, dore ko yari umwe mu baherutse gutaha mu cyumweru gishize tariki Indwi Werurwe 2025, aho yari yajyanyweyo n’ubundi kubera ubujura no kunywa ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kugira inama abagororerwa Iwawa ko bakwiye guhinduka kuko ubumenyi bahakura bwagakwiye kubafasha kwibeshaho bakava mu ngeso mbi nk’izi z’ubujura.
Ati “Abongera kwijandika mu bikorwa by’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, ntabwo bazigera bihanganirwa.”
Uyu mugabo warashwe nyuma yo gukekwaho ubujura, asanzwe avugwaho ibikorwa by’ubujura, ndetse ko yagiye abufungirwa inshuro zinyuranye hagati ya 2017 na 2018.
RADIOTV10