Umudage Michael Nees w’imyaka 57 watoje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri 2006, ari mu batoza bazatoranywamo Umutoza mushya w’Amavubi uzasimbura Frank Torstein Spittler.
Michael Nees wigeze gutoza Amavubi kuva muri 2006 kugeza 2007, ari kumwe n’abandi batoza batandatu (6) bari guhatanira umwanya wo gutoza ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’u Rwanda.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’ibiganiro bya Siporo, yemeza ko uyu Mudage Michael Nees, ahatanira uyu mwanya n’abandi batoza barimo Nicolas DUPUIS usanzwe utoza ikipe ya Sudan y’Epfo, ndetse na Guillaume MOULLEC utoza ikipe y’Igihugu y’Ibirwa bya Maurice.
Aba batoza kimwe n’abandi batatu (3), hashize ibyumweru 2 bakoreshejwe ikizamini cy’ikianiro (interview) n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse na Minisiteri ya Siporo.
Michael Nees uri mu bahatanira uyu mwanya, ubu ni Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe izwi nka The Warriors.
Ibi bikorwa byo gushaka umutoza mushya w’Amavubi, biri gukorwa nyuma y’uko Frank Torstein Spittler watozaga Amavubi, arangije amasezerano ye mu kwezi k’Ukuboza 2024.
Mu gihe cy’umwaka umwe, Frank Torstein Spittler yatoje ikipe y’Igihugu, yakinnye imikino 14 atsindamo itandatu (6), atsindwa ine (4), anganya indi ine (4).
Asize ikipe y’Igihugu ku mwanya wa mbere mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, akaba yaranayigejeje ku mwanya wa gatatu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, inyuma ya Nigeria na Benin zagiye muri CAN.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, ifite imikino ibiri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho mu kwezi gutaha kwa Werurwe izakira Nigeria tariki 17, ndetse ikurikizeho Lesotho tariki 24 Werurwe 2024, imikino yose ikazakinirwa kuri Sitade Amahoro.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10