Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w’imikino ushize, yageze mu Rwanda gukina Shampiyona yaho nyuma yo kubyemererwa.
Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane aho ije gukina shampiyona y’u Rwanda nkuko yabisabye yo na ngenzi yayo al Hilal Omdurman.
Iyi Kipe isanzwe itozwa n’umunya Serbia Darko Novic watozaga APR FC umwaka ushize w’imikino yageranye abakinnyi 29 i Kigali ndetse n’abandi bagize Staff.
El Merreikh yageze i Kanombe ihita yakirwa na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa nabandi banya Sudani baba mu Rwanda bari bayitegeteje ku bwinshi ndetse bari bitwaje ibirango by’ikipe.
Umutoza Darko Nović aganira n’itangazamakuru yagaragaje ko ikipe ye ari nshya bityo nta byinshi yakwitegwaho nubwo bazagerageza kwitwara neza.
Ati “Ni ikipe nshya twaguze abakinnyi benshi. Ntabwo byoroshye gukina hano yaba amakipe mato n’amakuru rero ntabwo wakwemeza ko wazegukana igikombe gusa tuzagerageza gukora neza no guhangana n’amakipe yose.”
Impamvu aya makipe atari gukina shampiyona y’iwabo muri Sudani ni ukubera ikibazo cy’intambara imaze imyaka itatu iri kubera muri iki gihugu byanatumye umwaka ushize w’imikino aya makipe akinira muri shampiyona ya Mauritania,
Biteganyijwe ko iyi kipe izatangira gukina ku Munsi wa Munani wa Shampiyona, mu gihe ngenzi yayo Al Hilal SC yo imaze iminsi i Kigali izatangira ku wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025 ikina na AS Kigali.




Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10










