Sunday, August 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

radiotv10by radiotv10
10/06/2025
in MU RWANDA
1
Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, bikekwa ko yihekuye akica umugore we n’abana babo babiri, na we agahita yiyahura, amakuru avuga ko umugore we yari yanze ko baryamana.

Uyu mugabo w’imyaka 65 y’amavuko, yishe umugore we w’imyaka 51, n’abana babo babiri, umuhungu w’imyaka 19 n’uw’umukobwa w’imyaka 12.

Ibi byabaye mu rukerera rwo ku munsi w’ejo hashize, tariki 09 Kamena 2025, aho batuye mu Mudugudu wa Kakagaju mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kiyombe.

Aya makuru kandi yanemejwe na Akwasibwe Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Uyu Murenge, wavuze ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane, ku buryo hari byinshi batumvikanagaho.

Yagize ati “Amakuru twamenye ni uko umugore yanze ko baryamana, amaze kubica yahise yimanika mu mugozi.”

Yaboneyeho gusaba abaturage ko mu gihe hari imiryango ifitanye amakimbirane, bajya batungira agatoki inzego bakaziha amakuru amazi atararenga inkombe.

Yagize ati “Ntabwo ibintu bikwiriye kugera aho abantu bicana kubera ko hari ibyo batumvikanye, ubuyobozi turahari ngo tubafashe. Umuntu ashobora kubwira Mudugudu, hari n’izindi nzego babwira kandi rwose twiteguye kubafasha.”

Uyu Muyobozi avuga ko umwana umwe muri aba bishwe n’umubyeyi we yari yaravuye mu ishuri mu gihe undi yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Machiavelli says:
    2 months ago

    None se ko bari bazi ko babana mumakimbirane babikozeho iki? Izo ni ibinyoma bya politics.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 6 =

Previous Post

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho

Next Post

Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

Related Posts

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

by radiotv10
02/08/2025
0

Mitali Protais wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, ndetse akanaruhagararira nka Ambasaderi muri...

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
02/08/2025
0

Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye...

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye
AMAHANGA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

by radiotv10
02/08/2025
0

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

02/08/2025
Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

02/08/2025
Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

02/08/2025
Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.