• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwitabiriye TdRwanda22 avuga ko ubwiza bw’u Rwanda buhabanye na Hotel yacumbitsemo

radiotv10by radiotv10
03/03/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Uwitabiriye TdRwanda22 avuga ko ubwiza bw’u Rwanda buhabanye na Hotel yacumbitsemo
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’amagare wabigize umwuga Louis Bendixen ukinira Team Coop uherutse muri Tour du Rwanda 2022, yavuze ko yakunze u Rwanda kubera ubwiza bwarwo ariko ko serivisi za hoteli yacumbitsemo zatumye ayihurwa ku buryo n’iyo yagaruka atayisubiramo.

Louis Bendixen atangaje ibi nyuma y’umunsi umwe Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB, gifatiye ibihano Hoteli ya Hilltop yo mu Mujyi wa Kigali na Country Club kubera gutanga serivisi zitanoze mu bihe bya Tour du Rwanda 2022.

RDB yanihanangirije ibi bigo by’ubucuruzi, yabiciye amande y’ibihumbi 300 Frw kuri buri kimwe.

Itangazo rya DDB ryavugaga iby’ibi bihano, ryagiraga riti “RDB iributsa abari mu bikorwa by’Ubukerarugendo no kwakira abantu ko bafite inshingano zo gutanga serivisi zinoze ku bakiliya.”

Louis Bendixen ukinira Team Coop wari mu bakinnyi bakinnye Tour du Rwanda 2022, yagendeye kuri iri tangazo rya RDB, avuga ko hotel yacumbitse icyumweru cyose ifite abakozi bagira urugwiro ariko ikagira imicungire mibi cyane ndetse n’isuku nke.

Ati “Wakwifuza kigaruka mu Gihugu gitangaje nk’u Rwanda ariko atari muri iyi Hoteli.”

Ubu butumwa bwa Louis Bendixen yabushyizeho asubiza ubwa RDB butangaza ibihano kuri Hoteli ya Hilltop na Country Club, bwakurikiye ubundi yari yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022.

Ubutumwa yabanje gushyira kuri Twitter, yari yagaragaje ko yishimiye u Rwanda n’irushanwa rya Tour du Rwanda ku buryo yumva yabyandikamo igitabo.

Ati “Biratangaje kandi biragoye! Twishimiye uko ryarangiye no kubasha kurisoza! Kubona abaturage ibihumbi bari ku mihanda byahaga ibyishimo buri wese! Warakoze Rwanda.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 3 =

Previous Post

Russia&Ukraine: U Rwanda rwasabye ko intambara ihagarara bwangu ko nta n’ikindi Gihugu kigomba kubyinjiramo

Next Post

Musanze: Uwari wagiye mu bukwe akabanza kubura bamusanze mu mugezi yapfuye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Musanze: Uwari wagiye mu bukwe akabanza kubura bamusanze mu mugezi yapfuye

Musanze: Uwari wagiye mu bukwe akabanza kubura bamusanze mu mugezi yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.