Umuntu bikekwa ko ari umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasatiriye ubutaka bw’u Rwanda arasa amasasu agera mu icumi arimo ayo yarashe ku minara y’abasirikare b’u Rwanda ndetse no mu ngo z’abaturage mu Karere ka Rubavu.
Iki gikorwa cyabaye ahagana saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024 mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi.
Abaturage bo mu Midugudu ya Gasutamo n’uwa Iyobokamana yo muri aka Kagari ka Mbugangari, babwiye RADIOTV10 ko muri aya masaaha ya saa tanu, bumvise urusaku rw’amasasu, ndetse bamwe bakaba babonye ibyakozwe n’uyu musirikare wo muri Congo.
Umwe muri aba baturage, yavuze ko uyu warashe, yabanje kwerecyeza mu butaka butagira nyirabwo buri hagati ya DRC n’u Rwanda, akabanza kurasa ku minara y’abasirikare barinda umupaka w’u Rwanda, yabona batamusubije agahita yerecyeza umunwa w’imbunda mu ngo z’abaturage.
Uyu muturage avuga ko uyu musirikare yabanje kurasa amasasu abiri (2) ku minara y’abasirikare b’u Rwanda, ubundi akarasa mu ngo z’abaturage amasasu agera muri arindwi (7).
Yavuze ko abasirikare bo muri DRC bamaze kubona ibyariho bikorwa n’uyu mugenzi wabo, bahise baza bakamugota, ubundi bakamufata bakamujyana mu Gihugu cyabo.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gasutamo, Rwagasore Faustin yabwiye RADIOTV10 ko nta muturage n’umwe wagiriye ikibazo muri iki gikorwa, ngo akomereke cyangwa ahasige ubusima, ndetse ko nyuma yuko ibi bibaye, bahise basubira mu mirimo yabo nk’ibisanzwe.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10