Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Uwo bikekwa ko ari umusirikare wa Congo yarashe urufaya rw’amasasu mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/08/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
BREAKING: Uwo bikekwa ko ari umusirikare wa Congo yarashe urufaya rw’amasasu mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuntu bikekwa ko ari umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasatiriye ubutaka bw’u Rwanda arasa amasasu agera mu icumi arimo ayo yarashe ku minara y’abasirikare b’u Rwanda ndetse no mu ngo z’abaturage mu Karere ka Rubavu.

Iki gikorwa cyabaye ahagana saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024 mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi.

Abaturage bo mu Midugudu ya Gasutamo n’uwa Iyobokamana yo muri aka Kagari ka Mbugangari, babwiye RADIOTV10 ko muri aya masaaha ya saa tanu, bumvise urusaku rw’amasasu, ndetse bamwe bakaba babonye ibyakozwe n’uyu musirikare wo muri Congo.

Umwe muri aba baturage, yavuze ko uyu warashe, yabanje kwerecyeza mu butaka butagira nyirabwo buri hagati ya DRC n’u Rwanda, akabanza kurasa ku minara y’abasirikare barinda umupaka w’u Rwanda, yabona batamusubije agahita yerecyeza umunwa w’imbunda mu ngo z’abaturage.

Uyu muturage avuga ko uyu musirikare yabanje kurasa amasasu abiri (2) ku minara y’abasirikare b’u Rwanda, ubundi akarasa mu ngo z’abaturage amasasu agera muri arindwi (7).

Yavuze ko abasirikare bo muri DRC bamaze kubona ibyariho bikorwa n’uyu mugenzi wabo, bahise baza bakamugota, ubundi bakamufata bakamujyana mu Gihugu cyabo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gasutamo, Rwagasore Faustin yabwiye RADIOTV10 ko nta muturage n’umwe wagiriye ikibazo muri iki gikorwa, ngo akomereke cyangwa ahasige ubusima, ndetse ko nyuma yuko ibi bibaye, bahise basubira mu mirimo yabo nk’ibisanzwe.

Amasasu yarashwe mu ngo z’abaturage yagiye yangiza bimwe mu bikorwa byabo

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 19 =

Previous Post

Amakuru agezweho: Herekanywe batandatu bakurikiranyweho ubwambuzi na Telefone zibiwe ahantu hatandukanye harimo mu nsengero

Next Post

BREAKING: Perezida Kagame yirukanye muri RDF abasirikare barimo ufite ipeti rya Major General

Related Posts

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo u Burundi bwari bukomeje kongera umubare w’Ingabo muri DRC, ndetse zimwe zijya gushinga ibirindiro...

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abakomeje kwikoreza u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwiye kwibuka ko atari...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

by radiotv10
11/12/2025
0

The President of the Republic, Paul Kagame, said that the fighting that has been taking place in parts of South...

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

Abantu 15 barimo abaganga, n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakuriranyweho kunyereza amafaranga y’iki Kigo, aho batahuwe ubwo...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Perezida Kagame yirukanye muri RDF abasirikare barimo ufite ipeti rya Major General

BREAKING: Perezida Kagame yirukanye muri RDF abasirikare barimo ufite ipeti rya Major General

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.