Umwe mu Bashingamategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko abagize iyi nteko batazitabira Inama y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU/ Inter-Parliamentary Union) izabera mu Rwanda muri uku kwezi.
Iyi Nama Mpuzamahanga y’ 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zinshinga Amategeko ku Isi, izabera i Kigali mu cyumweru gitaha kuva tariki 11 kugeza ku ya 15 Ukwakira 2022.
Ambasaderi Francine Muyumba Nkanga usanzwe ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko nta bashingamategeko ba Congo bazaza mu Rwanda ngo kubera ko rwabaniye nabi Igihugu cyabo.
Uyu mushingamategeko yavuze ko kuba batazaza mu Rwanda, bashingira ku kuba iki Gihugu cy’igituranyi gifasha umutwe wa M23 umaze iminsi warigaruriye Umujyi wa Bunaga.
Ni ibirego bitari bishya mu mvugo z’abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko u Rwanda rwo rukaba rwarakunze kubihakana ndetse n’uyu mutwe rushinjwa gufasha na wo ukaba waravuze ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda.
Ambasaderi Francine Muyumba Nkanga mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Bunagana ubu iragenzurwa n’inyeshyamba za M23, zifashwa n’u Rwanda. Nkatwe abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Congo tukaba n’abanyamuryango ba IPU, turifuza kubamenyesha ko tutazitabira Inteko y’ 145 izabera i Kigali muri uku kwezi k’Ukwakira.”
RADIOTV10