Friday, May 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: REG na APR Women zegukanye irushanwa ryo Kwibuka28

radiotv10by radiotv10
06/06/2022
in SIPORO
0
Volleyball: REG na APR Women zegukanye irushanwa ryo Kwibuka28

Ikipe ya REG VC yishimira igikombe begukanye

Share on FacebookShare on Twitter

REG VC mu bagabo na APR  VC y’abagore ni zo zegukanye irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abasifuzi, abatoza ndetse n’abayoboye Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT).

Mu mpere z’iki cyumweru nibwo hakinwaga irushanwa ryo Kwibuka muri Volleyball  ryabereye mu karere ka Gisagara.

Mu kiciro cy’abagore ikipe ya APR ni yo yegukanye igikombe itsinze iya Rwanda Revenue Authority (RRA) amaseti 3 kuri 2. Ni umukino wasojwe n’iseti ya kamarampaka nyuma y’uko rwari rwabuze gica mu mukino wose (25-21,24-26,19-25,25-23,15-11).

Mu kiciro cy’abagabo ikipe ya REG VC yatsinze Gisagara VC ivuye inyuma, dore ko amaseti abiri abanza yari yegukanywe n’iyi kipe ya Gatatu muri Afurika, ariko yaje kwigaranzurwa na REG VC yatozwaga na Kwizera Pierre Marchal wahoze ayikinira ubu wari umutoza mukuru, maze iyitsinda amaseti abiri yikurikiranya yishyura ayo bari.

Mu iseti ya Kamarampaka, REG VC yakomeje kuyobora umukino birangira n’ubundi iyegukanye biba amaseti 3-2.

Ikipe yabaye iya mbere muri buri cyiciro yahawe igikombe na Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda (1.000.000frw) naho Iya kabiri ihabwa ibihumbi magana atandatu (600.000frw), iyagatatu ihabwa ibihumbi magana ane (400.000frw).

Mu mwaka wa 2019 muri Volleyball habarurwaga abari abakinnyi, abasifuzi, abatoza ndetse n’abayobozi bayoboye uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi basanga 60, aba bakaba bibukwa buri mwaka hakinwa iri rushanwa.

APR WVC ni yo yegukanye igikombe mu bagore

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + two =

Previous Post

Canada yemeye kwakira umurambo wa Bicamumpaka wabaye muri Leta y’Abatabazi umaze ibyumweru 3 apfuye

Next Post

ITANGAZO RYA IRADUKUNDA GILBERT RISABA GUHINDUZA AMAZINA

Related Posts

Umukinnyi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda wifuzwa n’Amavubi yatandukanye n’ikipe ye

Umukinnyi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda wifuzwa n’Amavubi yatandukanye n’ikipe ye

by radiotv10
20/05/2026
0

Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo, Warren Kamanzi, yamaze gutandukana n’ikipe yakiniraga ya Toulouse FC yo mu cyiciro cya mbere mu...

Perezida Kagame yishimiye kuba Arsenal yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka 20 ishize

Perezida Kagame yishimiye kuba Arsenal yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka 20 ishize

by radiotv10
20/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal asanzwe akunda, ku bwo gutwara Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza English Premier League...

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine

REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine

by radiotv10
17/05/2026
0

Ikipe ya REG Volleyball Club yegukanye igikombe cya shampiyona ya Volleyball 2026 mu bagabo nyuma yo guturuka inyuma igatsinda Police...

Sunrise na Unity zazamutse mu Cyiciro cya Mbere

Sunrise na Unity zazamutse mu Cyiciro cya Mbere

by radiotv10
17/05/2026
0

Isozwa ry’imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, ryasize amakipe abiri yo mu Ntara y’Iburasirazuba azamutse mu Cyiciro cya Mbere. Ayo...

IZIHERUKA

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba
MU RWANDA

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

by radiotv10
21/05/2026
0

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

21/05/2026
Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

21/05/2026
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

21/05/2026
Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

Iran yaburiye America na Israel ko igitero gishya cyose cyatuma habaho akaga kadasanzwe

21/05/2026
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Umuyobozi wabitse mu Biro by’Akagari umubiri w’uwazize Jenoside akanawushyingura bisanzwe

21/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
ITANGAZO RYA IRADUKUNDA GILBERT RISABA GUHINDUZA AMAZINA

ITANGAZO RYA IRADUKUNDA GILBERT RISABA GUHINDUZA AMAZINA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.