Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda, ari ukwiganirira, kuko na we azi neza ko ari nko kwirahuriraho umuriro. Ati “wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?”
Hon. Evode Uwizeyimana yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, cyagarukaga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, aho u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha bumaze igihe buha Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda kandi, girutse gushinja Ingabo z’u Rwanda ngo kurasa ku butaka bwacyo, ibirego byamaganiwe kure n’u Rwanda.
Mu bihe binyuranye kandi, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yavuze ko yifuza gutera u Rwanda, aho hari n’ubwo yabivugiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro yagiranye na BBC muri Werurwe uyu mwaka, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Hon. Evode Uwizeyimana, muri iki kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko ibi byagiye bitangazwa na Ndayishimiye, byabaga ari ukwiganirira, kuko abizi ko bitashoboka.
Ati “Ngira ngo ni ukwiganirira […] wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco? [yabazaga umunyamakuru]. Nigeze kubwira abantu ko wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe. Icyo ni ikinyarwanda, ikindi kinyarwanda kiravuga ngo ‘Impfizi y’intamenya irigata ubugi bw’intorezo’ icyo na cyo ni Ikinyarwanda. Ubwo ufite icyo agomba gukura mu byo mvuze ubwo yagitwaye.”
Hon. Evode Uwizeyimana avuga ko ibirego byongeye kuzamurwa n’u Burundi, ari ukwikura mu isoni z’ikimwaro cyo kuba abasirikare babwo bakubiswe inshuro na AFC/M23 mu bufatanye bwa kiriya Gihugu n’ingabo za DRC.
Avuga kandi ko u Burundi bwahombye byinshi kuba Uvira iherutse gufatwa n’Ihuriro AFC/M23, uretse kuba ingabo zabwo zarahatsindiwe, ariko no kuba uyu Mujyi ubu ugenzurwa n’uwo bwita umwanzi, bibushyira mu kangaratete.
Atanga urugero rwo kuba uyu Mujyi wari ufatiye runini u Burundi, kuko ari inzira bwakoreshaga, yaba mu bufasha buha FARDC, ndetse no mu buhahirane.
Ati “Ikigaragara ni uko, ubuhahirane, imibereho y’abaturage batuye Bujumbura uko bahahirana n’aba Uvira, njye ntekereza yuko uriya mujyi uvuze ikintu kinini ku Burundi.”
Nanone kandi hari ingabo zasigaye mu misozi miremire yo muri Kivu y’Epfo, ubu zigoswe na AFC/M23 ku buryo kubona inzira izicyura bigoye, kuko byasaba kugirana ibiganiro n’iri Huriro.
Ati “Navuga nti ‘uyu munsi, u Burundi bufite umuturanyi [iwabo bayita umubanyi] mushya kandi badakunda’ ni umubanyi wahageze ku gatuza batabishaka kuko baramurwanyije birabananira, arabatsinda arabirukana.”
RADIOTV10








