Nyuma yuko abarimu bozamuriwe umushahara, uwa mbere uje wiyongereyeho ayo bemerewe, wabagezeho, ubu akanyamuneza ni kose, umwe ati “ubu noneho si ‘yampe yose’ natwe turabasha kwizigamira.”
Tariki ya 01 Kanama 2022, ni umunsi wasendereje akamwenyu ku mitima y’abarimu bo mu Rwanda ubwo Guverinoma y’u Rwanda yatangazaga ko abigisha mu mashuri abanza (bafite A2) bazongererwa umushahara ku rugero rwa 88%, naho abafite impamyabumenyi ya A0 (bigisha mu mashuri yisumbuye) bazongererwa ku kigero cya 40%.
Ni icyemezo cyatangiye kubahirizwa muri uku kwezi kwa Kanama 2022, aho ubu imishahara ya mbere yiyongereyeho iyi nyongera, yamaze kugera kuri ba nyirayo.
Umwarimu uhemberwa A2, yatahanaga amafaranga 57 639 Frw ubu akaba yiyongereho 50 849, ni ukuvuga ko azajya ahembwa 108 488 Frw naho uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) watahanaga 176 189 Frw akaba yarongereweho 70 195 ubu azajya ahembwa 246 384 Frw.
Bamwe mu barimu bamaze gufata iyi mishahara, babwiye RADIOTV10 ko akanyamuneza ari kose kuko uku kongezwa bari baragusabye kuva cyera.
Umwe yagize ati “Ni ibyishimo byinshi cyane cyane nkatwe abayobozi bari bungirije ubundi baduhembaga nk’abarimu ariko Leta yadutekerejeho hari ikiyongereyeho ku mushahara, ni ibyishimo byinshi, ntabwo ari ‘yampe yose’ ahubwo no kuzigama nkuko twabitojwe.”
Mugenzi we ati “Kuri konti yagezeho, ubu nta mwarimu uhangayikishijwe n’uko umwana azajya mu ishuri ubwo ingengabihe izaba yasohotse.”
Uyu mwarimu usanzwe ari n’umubyeyi, avuga ko aya mafaranga aje mu bihe byiza mu gihe itangira ry’amashuri ryegereje.
Ati “Ubusanzwe twabaga turi abarimu twigisha abana duhawe n’ababyeyi ariko mwarimu akaba ahangayikishijwe nuko uwe ashobora kutajya ku ishuri kubera kubura ubushobozi, ubu rero icyo kibazo cyavuyeho ntabwo tugihangayitse.”
Aba barimu bavuga ko bagiye no kurushaho kwiteza imbere kuko kuba umushahara wiyongereye, bizanatuma n’inguzanyo bakaga muri banki yiyongera.
Umwe ati “Niba nahembwaga nk’ibihumbi 100 ku mushahara wanjye hakaba hiyongereyeho andi ibihumbi 107, birumvikana ko ubwo nzaba ngiye gufata inguzanyo ku mushahara, bizatuma mpabwa amafaranga yiyongereye amfasha gukora umushinga runaka.”
Bavuga kandi ko ibyishimo byabo bitazagarukira kuri uyu mushahara utubutse gusa ahubwo ko bazanarushaho gukora akazi neza.
Undi ati “Dushimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko yumvise icyifuzo cyacu, icyo tugiye gukora tubimwereka, tugiye kongera umusaruro, ni ukuvuga ngo rya reme ry’uburezi tugiye kurisigasira.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ubwo yavugaga kuri iri zamuka ry’umushahara, yavuze ko abarimu bakwiye kumva ko uko bongerewe umushahara na bo bakwiye kuzamura ibyo batangaga ndetse ko n’igenzura bakorerwaga rigiye kwiyongera.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10