Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Yasigiye umugore we ibaruwa itangaje y’icyatumye afata icyemezo cyo kumusiga

radiotv10by radiotv10
01/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Yasigiye umugore we ibaruwa itangaje y’icyatumye afata icyemezo cyo kumusiga
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, yafashe icyemezo cyo gusiga umugore we, amusigira ibaruwa y’ibirego bitandukanye byatumye afata iki cyemezo birimo kuba atakimusasira ntanamuraze ndetse ngo ntanamuvugishe.

Uyu mugabo witwa Kubwimana Jean wo mu Mudugudu wa Muhororo mu Kagari ka Remera, yafashe iki cyemezo cyo gusiga umugore we mu rugo rwabo ngo nyuma yo kuremererwa n’ibyo amukorera.

Muri iyi baruwa itangira uyu mugabo avuga ko “umugore yananiye ngo yabonye musaza we”, ubwo yagaruka ku cyatumye amuta, yagize ati “Umuntu ntandaza, umuntu ntajya ansasira, umuntu ntituvugana.”

Yakomeje agira ati “None ndananiwe mpisemo kumuha ububasha bwo kubana n’abo ashaka.”

Rurangirwa Alexis uyobora Akagari ka Remera yemeje ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwamenye aya makuru, ndetse bukabyinjiramo bukaza gusanga aba basanzwe bafitanye amakimbirane.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo n’umugore we “bari bamaze iminsi ibiri batarana nk’umugore n’umugabo.”

Gitifu Rurangirwa uvuga ko uyu mugabo bahise bajya kumushakisha bakamusanga mu kandi Kagari, yavuze ko aya makimbira yo muri uyu muryango ashingiye ku businzi bw’uyu mugabo kuko asanzwe anywa inzoga agasinda bikabije.

Uyu mugabo basanze mu kandi Kagari bakamusubiza mu rugo, yabonetse nyuma yuko umugore we yiyambaje inzego azibwira ko umugabo we yabuze kuko ubwo yamaraga kwandika ruriya rwandiko yahise akizwa n’amaguru akabura.

Abaturanyi b’uyu muryango kandi bavuga ko kubera ubusinzi bw’uyu mugabo, hari n’impungenge ko ashobora kuzafata icyemezo gikomeye akaba yaniyambura ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + seven =

Previous Post

Igisubizo gitunguranye cy’ibyo mu buriri bahabwa n’abagabo babo iyo babasabye kuboneza urubyaro

Next Post

Si Sunrise yatsinze: I Nyagatare bamwe ntibaryamye baraye babyinana n’Umuyobozi wabo

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Si Sunrise yatsinze: I Nyagatare bamwe ntibaryamye baraye babyinana n’Umuyobozi wabo

Si Sunrise yatsinze: I Nyagatare bamwe ntibaryamye baraye babyinana n'Umuyobozi wabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.