Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Yongeye gufata ku Ibendera: Undi mugisha wasekeye umuto muri Guverinoma y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Yongeye gufata ku Ibendera: Undi mugisha wasekeye umuto muri Guverinoma y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Yvan Butera uherutse gufata ku ibendera ry’u Rwanda arahirira kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, hatarashira ukwezi yongeye kurifataho imbere y’umuyobozi w’Umurenge, arahirira kubana mu buryo bw’amategeko n’umukunzi we.

Tariki 30 Ugushyingo 2022, Dr Yvan Butera yarahiriye inshingano yari yashyizwemo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho yamugize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Hatarashira ukwezi arahiriye kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, uyu muyobozi ukiri muto yanarahiriye kuzabana uko we n’umukunzi we Diana Kamili babyiyemeje nyuma yo kumva icyo amategeko asaba abashyingiranywe.

Dr Butera n’umukunzi we basezeranye

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Dr Yvan Butera na Diana Kamili, wabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali, uyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge.

Dr Yvan Butera ubu ni we muto muri Guverinoma y’u Rwanda dore ko afite imyaka 32 gusa, ubwo yari amaze kurahirira izi nshingano, umukunzi we Diana Kamili ubu wamaze kuba umugore we mu buryo bw’amategeko, yamugaragarije urwo amukunda ndetse amwifuriza ishya n’ihirwe.

Diana Kamili wifashishije ifoto ya Dr Butera ubwo yarahiraga, yagize ati “Birenze kuba untera ishema Dr Yvan Butera.” Arangije ashyiraho akarangabyiyumvira k’umutima gasobanura urukundo.

Biteganyijwe ko indi mihango yo gushyingiranwa hagati ya Dr Butera na Diana Kamili izaba mu minsi micye iri imbere.

Yari aherutse kurahirira kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − five =

Previous Post

Bwa mbere u Rwanda rwavuze ku byegetswe kuri M23 ko yishe abasivile 130 i Kishishe

Next Post

Nyuma yo kudabagiza Abaturarwanda mu cy’Isi DSTv yapfunduye akandi gaseke

Related Posts

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

IZIHERUKA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye
MU RWANDA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma yo kudabagiza Abaturarwanda mu cy’Isi DSTv yapfunduye akandi gaseke

Nyuma yo kudabagiza Abaturarwanda mu cy’Isi DSTv yapfunduye akandi gaseke

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.