Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na Al Jazeera SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Yves Mutabazi wari waburiwe irengero yabonetse.
Amakuru y’uko yaburiwe irengero yamenyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, aho bivugwa ko mbere kuburirwa irengero amashusho yafashwe aho yari atuye habanje kuba imirwano.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nayo yahise yemeza ko “yamenye amakuru y’uko umukinnyi w’Umunyarwanda yaba yaburiwe irengero muri UAE, ndetse yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha (…) Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2021, Ambasade y’u Rwanda muri UAE yasohoye itangazo rivuga ko Yves Mutabazi yabonetse kandi ameze neza.
Yagize iti “Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yashatse inabona muri Abu Dhabi, Yves Mutabazi, umukinnyi ukina Volleyball byari byatangajwe ko yabuze.”
Yakomeje ivuga ko Yves Mutabazi namara kumera neza ari we uzitangariza byinshi kuri iri bura rye.
Iti “yabuze mu ruhame kubera uburwayi ariko ubu ameze neza. Mu kubaha ubuzima bwe bwite, Yves Mutabazi azitangariza birambuye ibijyanye n’ibura rye mu gihe azaba yumva ameze neza kandi yiteguye kubikora.”
Bashimiye ubuyobozi bwa UAE bwabafashije kugira ngo uyu mukinnyi aboneke.
Yaburiwe irengero nyuma y’iminsi mike atangaje ko atameze neza muri iki gihugu ndetse asaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ko yamufasha agataha.
Yves Mutabazi wakiniye amakipe atandukanye arimo REG VC, APR VC na Gisagara VC mu Gushyingo 2021 yari yahembwe na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.
RADIOTV10