Perezida wa Tunisia, Kais Saied yashyizeho Guverinoma nshya irimo Abaminisitiri 19 bashya barimo na Minisitiri w’Intebe mushya, mu gihe habura ukwezi n’igice ngo habe amatora y’Umukuru w’iki Gihugu.
Aba baminisitiri bashya bagize Guverinoma ya Tunisia, barimo uw’umutekano, ushinzwe Ububanyi n’Umahanga, ndetse na Minisitiri w’Ubukungu.
Perezida wa Tunisia, Kais Saied akoze izi mpinduka habura ukwezi kumwe ngo abaturage ba Tunisia batore Umukuru w’Igihugu, mu matora azaba tariki 06 Ukwakira, 2024.
Mu bahawe imyanya, harimo Khaled Shili wagizwe Minisitiri w’Umutekano, mu gihe Mohamed Ali Nafti yagize Minisituri w’Ububanyi n’Amahanga, nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Minisitiri w’Intebe Ahmed Hachani waherukaga guhabwa izi nshingano mu ntangiriro z’uku kwezi, yasimbujwe Kamel Maddouri, wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Iyi Guverinoma nshya ishyizweho mu gihe Perezida Kais Saied yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku bibazo biri imbere mu Gihugu by’umwihariko ibikorwa remezo nk’umuriro w’amashanyarazi n’amazi, hakiyongeraho ikibazo cy’ibura ry’imiti nk’uko ibinyamakuru bitandukanye birimo na The Africa News byabitangaje.
Ibi binyamakuru biravuga ko Kais ashobora kuba anafite ubwoba ko uburakari bw’abaturage bushobora gutuma atakarizwa icyizere cyo kongera gutorerwa kuyobora Tunisia, akaba ari yo mpamvu yanahinduye Guverinoma agashyiraho inshya.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10