Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia, arashinja Hakainde Hichilema wamusimbuye n’Igipolisi cy’iki Gihugu, gushaka kumufunga mu buryo butubahirije amategeko, kuko ngo nta mpamvu n’imwe yo kumuta muri yombi, none Igipolisi cyamusabye kujya gusobanura aho yakuye aya makuru.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Edgar Lungu yavuze ko yamenye ko Polisi ifite umugambi wo kumuta muri yombi imusanze iwe mu murwa mukuru i Lusaka.
Graphael Musamba, Umuyobozi wa Polisi y’iki Gihugu, yabwiye itangazamakuru ko Lungu agomba gutabwa muri yombi ahubwo, akajya gusobanura neza ibi yatangaje aho yabikuye.
Kugeza ubu hari amakuru avuga ko Lungu n’umuryango we, bafungiwe iwe mu rugo, nk’uko ibinyamakuru birimo The Africa News byabitangaje.
Ibi byafashwe nk’ikimenyetso gica amarenga ko ubutegetsi bwa Hichilema, bushobora kutazageza mu mwaka wa 2026, kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahise basamira hejuru ubu butumwa.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10