RADIOTV10
  • AHABANZA
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • AMAHANGA
    • IMIBEREHO MYIZA
    • POLITIKI
    • UBUKUNGU
  • SIPORO
    • FOOTBALL
    • CYCLING
    • VOLLEYBALL
  • IMYIDAGADURO
    • IBYAMAMARE
    • MUZIKA
    • SINEMA
    • UBUKERARUGENDO
    • UMUCO
  • CHANNELS
    • RADIO 10
    • TV 10
    • TV10 ENTERTAINMENT
  • SERVICES
    • ADVERTISEMENT
    • LIVE TRANSMISSION
    • A/V PRODUCTION
    • CONTENT BROADCASTING
  • AHABANZA
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • AMAHANGA
    • IMIBEREHO MYIZA
    • POLITIKI
    • UBUKUNGU
  • SIPORO
    • FOOTBALL
    • CYCLING
    • VOLLEYBALL
  • IMYIDAGADURO
    • IBYAMAMARE
    • MUZIKA
    • SINEMA
    • UBUKERARUGENDO
    • UMUCO
  • CHANNELS
    • RADIO 10
    • TV 10
    • TV10 ENTERTAINMENT
  • SERVICES
    • ADVERTISEMENT
    • LIVE TRANSMISSION
    • A/V PRODUCTION
    • CONTENT BROADCASTING
RADIO10 LIVE
TV10 LIVE
  NEWS UPDATES
Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo 20/05/2022
Niyo ibiciro byamanuka ntibishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID- Umusesenguzi 20/05/2022
Rusizi: Yanze ko umugabo we ashyingurwa kuko umugozi yiyahurishije wabuze 20/05/2022
Amavubi: Kwizera Olivier arahamagawe, Haruna na Jacques Tuyisenge basigaye 20/05/2022
RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda 20/05/2022
Next
Prev

Icyatumye Amavubi U16 atitabira irushanwa muri Cyprus bitunguranye ntikivugwaho rumwe

EditorbyEditor
10/05/2022

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yari imaze iminsi iri mu myiteguro yo kwitabira irushanwa mpuzamahanga muri Cyprus, ntiyitabiriye iri rushanwa ngo kuko VISA zitabonekeye igihe mu gihe bamwe bavuga ko iyi mpamvu idakwiye kumvikana mu ikipe y’Igihugu.

Inkuru yo kutitabira iri rushanwa yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi ubwo yanagombaga kwerecyeza muri Cyprus mu irushanwa UEFA Int’l development tournament rigomba kuba hagati ya tariki 09-15 Gicurasi 2022.

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu butumwa ryanyujije kuri Twitter, ryatangaje impamvu y’isubikwa ry’uru rugendo.

Ubu butumwa bugira buti “Turabamenyesha ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yagombaga kwitabira irushanwa rya ‘UEFA Int’l development tournament’ Muri Cyprus kuva tariki 09-15/05/ 2022 itakibashije kuryitabira kubera ko ibyangombwa byo kwinjira muri icyo Gihugu bitabashije kubonekera igihe (Visas).”

Ubutumwa bw’iri shyirahamwe bukomeza buvuga ko aba bana basubira mu miryango yabo no mu bigo by’amashuri basanzwe bigamo, bakazongera guhamagarwa igihe bizaba bibaye ngombwa.

Umunyamakuru w’Imikino mu Rwanda, Imfurayacu Jean Luc wakurikiranye iby’iki kibazo, yatangaje ko urugendo rw’iyi kipe rwasubitswe ku munota wa nyuma.

Yagize ati “Abana bari bamaze ukwezi mu mwiherero utagize icyo utanga […]Urugendo Rw’aba bana rwari kwerekeza mu mujyi wa Ayia Napa / Cyprus rugarukiye muri HillTop Hotel.”

Amashusho agaragaza aba bana basa nk’abavuye mu nama bamenyeresherejwemo uyu mwanzuro, abagaragaza bacitse intege mu buryo budasanzwe.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, banenze iki gikorwa, bavuga ko bitumvikana kuba hari hashize igihe hazwi iby’iri rushanwa ariko ibyangombwa ntibishakwe mbere.

Abandi na bo bagaragaje ko ibi bishobora kugira ingaruka kuri aba bana biganjemo abari bagiye gutumwa bwa mbere n’Igihugu cyabo ariko bakaba badatumitse bidaturutse ku mpamvu zabo, ku buryo byabangiza mu buryo bw’imitekerereze.

Uwitwa Inyabarasanya kuri Twitter, yagize ati “Ni gute ikipe y’Igihugu ibura Visa?”

Uwitwa K.Honore wabanje guseka, yagize ati “Hhhhhhh Iyo ni football y’iwacu ariko [ashaka kugaragaza ko ibikorwa bidatunganye nk’ibi bisanzwe mu mupira w’amaguru mu Rwanda]”

Uwitwa Ntambara Bavuze na we yagize ati “Ni ukuri iyi nkuru inciye umugongo, nari nanze kubitekerezaho cyane nishyiramo ko buriya irushanwa ryasubitswe, none ngo kubura VISA?, ibi bintu by’akavuyo ariko bizarangira ryari we?”

RADIOTV10

  • Click to share on Twitter (Opens in new window)
  • Click to share on Facebook (Opens in new window)
  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
  • Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
  • Click to share on Telegram (Opens in new window)
  • Click to print (Opens in new window)
  • Click to share on Skype (Opens in new window)
  • Click to email this to a friend (Opens in new window)

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

FOOTBALL

Amavubi: Kwizera Olivier arahamagawe, Haruna na Jacques Tuyisenge basigaye

20/05/2022
FOOTBALL

Mukansanga yongeye kwandika amateka aba mu bagore ba mbere bazasifura icy’Isi cy’Abagabo

19/05/2022
AMAKURU

Rwarutabura wakoze impanuka abamugezeho bwa mbere ni abafana ba APR

18/05/2022
AMAKURU

Ishyirahamwe ry’Umupira muri Tanzania ryakubise akanyafu Masudi Juma kubera kurwana

18/05/2022

Phone: (+250) 078 444 44 44

E-mail: radiotv10rwanda@gmail.com

Tele10 Building, Gishushu , KG 220 ST

  • About Us
  • Services
loading Cancel
Post was not sent - check your email addresses!
Email check failed, please try again
Sorry, your blog cannot share posts by email.