Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

07/03/2023: M23 yafashe ikindi cyemezo gitunguranye kijyanye n’ibyo yasabwe

radiotv10by radiotv10
07/03/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yaramutse ikora ikindi gikorwa kigaragaza ko igikomeye imbere ya FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Hatagize igihinduka kuva uyu munsi umutwe wa M23 ntiwakongera kurwana nkuko bikubiye mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki Indwi Werurwe 2023, uvuga ko wemeye guhagarika imirwano ku mugaragaro.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu mutwe kuri uyu wa Kabiri, M23 ivuga ko iki cyemezo cyafashwe hagendewe ku biganiro yagiranye na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço byabereye i Luanda, ndetse no ku myanzuro yafatiwe mu nama zinyuranye zirimo izabereye i Bujumbura, i Nairobi n’i Addis Ababa.

Iri tangazo rivuga ko izi nama zose ndetse na biriya biganiro byari bigamije gushaka umuti w’ibibazo mu nzira z’amahoro, rikomeza rigira riti “M23 itangaje guhaganira imirwano aka kanya uhereye kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023 ku isaaha ya saa sita z’amanywa (12:00’) za Bunagana nyuma yo gutangira inzira z’ibiganiro bitaziguye hagati yayo na Guverinoma ya Kinshasa.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rivuga ko uyu mutwe ushimira abayobozi bo mu karere bakoresheje imbaraga mu kumva ibitekerezo by’uyu mutwe ndetse n’ibibazo byawo byose bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC.

Riti “Ku bw’iyo mpamvu kandi M23 irahamagarira n’abandi bayobozi bo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bataratanga umusanzu mu gushaka amahoro n’umutekano, kuwutanga kugira ngo amahoro n’ituze bigaruke mu burasirazuba bwa DRC ndetse no mu karere muri rusange.”

Icyakoze uyu mutwe wa M23 usoza uvuga ko nubwo uhagaritse imirwano, ariko ufite uburenganzira bwo kwitabara igihe cyose waba ugabweho ibitero n’ubufatanye bwa Guverinoma ya Congo bugizwe n’igisirikare cyayo FARDC n’imitwe nka FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO, NCD-R, Mai-Mai ndetse n’abacancuro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Andi makuru ataravuzwe ku mukinnyi wa Film ukunzwe mu Rwanda wimukiye hanze

Next Post

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ingingo zikomeye

Related Posts

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

by radiotv10
05/06/2025
0

Edgar Lungu wabaye Perezia wa Zambia, yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko, azize uburwayi aho yivurizaga muri Afurika y’Epfo. Amakuru...

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu baturage bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babanje kugira urujijo ku itegeko ryasinywe na Perezida Donald Trump...

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

by radiotv10
05/06/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage b’Ibihugu 12 kwinjira muri iki...

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, baramagana icyemezo cyo kubuza...

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

by radiotv10
04/06/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryakiriye Umunyapolitiki Marcelin Cishambo wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo n’abandi banyapolitiki barimo abatavuga rumwe...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ingingo zikomeye

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w'Intebe w’u Bwongereza ingingo zikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.