Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Gareth Southgate na Jérôme Boateng baravutse, 1938 nibwo Abayapani bambuwe imikino Olempike

radiotv10by radiotv10
03/09/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Gareth Southgate na Jérôme Boateng baravutse, 1938 nibwo Abayapani bambuwe imikino Olempike
Share on FacebookShare on Twitter

Amateka adufasha kumenya aho tuva, kugira ngo tumenye uko dutegura ejo hazaza, muri iyi nkuru tugaruka ku bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi

Tumenye uyu munsi:

Uyu munsi ni kuwa Gatanu w’itariki ya 03 Nzeri 2021, ni umunsi wa 246 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 119 ngo umwaka urangire, Turi kuwa Gatanu wa 36 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 36 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Gareth Southgate (1970)

Gareth Southgate salutes 'special night' for England but hero Kane warns:  We've won nothing yet | Blackpool Gazette

Yujuje imyaka 51,umwongereza utoza ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Southgate nk’umukinnyI Yanyuze mu makipe nka Aston Villa, Middlesbrough na Crstal Palace yari abereye captain batwara igikombe cya shampiyona y’1993–94

Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yayikiniye imikino 57 ayitsindira ibitego bibiri.

2.Jérôme Boateng (1988)

Bayern Munich: AS Roma emerges option for Jerome Boateng

Yujuje imyaka 33, myugariro w’umudage ukinira ya Lyon yo mubufaransa yagiyemo uyu mwaka avuye muri Bayern München n’ikipe y’igihugu y’u Budage.

Mbere yo kugera muri Bayern München Yanyuze mu makipe nka Hertha Berlin, Hamburg SV na Manchester city.

Mu ikipe y’igihugu y’u Budage amaze kuyikinira imikino 76 ayitsindira igitego kimwe, yatwaranye nayo igikombe cy’isi cya 2014.

3.Júlio César (1979)

Júlio César - Best Saves - World Cup 2014 HD - YouTube

Yujuje imyaka 42, umunyezamu w’umunya-Brazil wahoze akinira Inter Milan n’ikipe y’igihugu ya Brazil

César yanyuze mu makipe nka Flamengo, Chievo, Queens Park Rangers, Toronto FC, Flamengo, Benfica na Inter Milan yakiniye imyaka irindwi agatwarana nayo ibikombe bitanu bya shampiyona y’u Butataliyani, UEFA Champions League imwe n’igikombe cy’isi cy’ama clubs.

Mu ikipe y’igihugu ya Brazil yayikiniye imikino 87,yatwaranye nayo ibikombe bibiri mpuzamigabane (2009 & 2013) na copa América yabereye muri Perú muri 2004.

4.Gérard Houllier(1947)

Former Liverpool FC Manager, Gerard Houllier Is Dead - Routine Blast

Yujuje imyaka 73, umufaransa wakiniye  akanatoza amakipe atandukanye.

Nk’umukinnyi yakiniye amakipe nka Paris Saint-Germain, Lens na Liverpool yaranye nayo ibikombe bitandukanye birimo FA Cup, League Cup, UEFA Cup na UEFA Super Cup ya 2001

Nk’umutoza yatoje amakipe nka Olympique Lyonnais yahawe ibikombe bibiri bya shampiyona ayisezeramo kuya 25 Gicurasi 2007,yanatoje Aston Villa muri 2010, uyu mugabo yanatoje ikipe y’igihugu y’u Bufaransa akaba yari umwe mu batoza bari bungirije Aimé Jacquet batwara igikombe cy’isi cy’1998.

Guhera muri Nyakanga 2012,Houllier yagizwe uhagarariye umupira w’amaguru  muri Redbull, areberera amakipe nka Redbull Salzburg yo muri Autriche, Leipzig yo mu Budage na New York Redbull yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

5.Dominic Thiem (1993)

From Williams sisters to Dominic Thiem: Tennis stars who have withdrawn  from US Open, Sports News | wionews.com

Yujuje imyaka 28,umukinnyi wa Tennis w’umunya-Autriche, wageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya French Open rya 2018.

Ni ibihe bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi?

1881: Bwa mbere hakinwa irushanwa rya Tennis rikinirwa muri Amerika (US open), ryatwawe na Richard Sears  atsinze William E. Glyn amaseti 3-0 (6-0, 6-3, 6-2)

1904: Mu mikino Olempike, nibwo bwonyine mu mateka, abantu babiri banganyije mu gutera ingasire, bisaba ko basubiramo, maze Martin Sheridan atsinda Ralph Rose bari babanje kunganya.

1938 : umujyi wa Tokyo wambuwe kwakira imikino Olempike y’1940, ihabwa umujyi wa Helsinki wo muri Finland, kubera intambara yahuzaga u Buyapani n’u Bushinwa, Helsinki nayo byarangiye itakiriye iyi mikino kuko nayo yahagaritswe n’intambara ya kabiri y’isi yose.

2005: Ikipe y’igihugu ya Nouvelle Zélande y’umukino wa Rugby yegukanye igikombe cya gatandatu cyayo  cya Tri-Nations itsinze Australia amanota 34-24.

2008: Ikipe y’umujyi wa Oklahoma y’umukino wa Basketball, yemejeko izafata akazina ka “Thunder” (inkuba) bagendeye ku mvura nyinshi irangwa muri kariya gace niko kwitwa Oklahoma City Thunder.

Oklahoma City Thunder: The Best Talent Grooming Franchise That Consistently  Loses Superstars - Fadeaway World

2011: Nyuma yo gukurwamo muri metero 100,umunya-Jamaica Usain Bolt yegukanye umudali wa zahabu mu kwirukanka metero 200, mu mikini y’isi yabereye muri Koreya y’epfo.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − thirteen =

Previous Post

KIGALI: Muri iyi minsi amata yabaye macye ku isoko n’igiciro kirazamuka

Next Post

AFROBASKET2021: Imikino ya ½ cy’irangiza irakinwa kuri uyu wa gatandatu, Tunisia ibitse igikokombe izahura na Cape Verde

Related Posts

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

by radiotv10
07/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga wamamaye mu gikombe cya Afurika nka Lumumba kubera kwigaragaza nk’uyu munyapolitiki, warebaga imikino y’Ikipe y’Igihugu ya DRC...

Bidasubirwaho Muhadjiri wari umaze iminsi nta kipe ubu ni umukinnyi w’iyo muri Kenya

Bidasubirwaho Muhadjiri wari umaze iminsi nta kipe ubu ni umukinnyi w’iyo muri Kenya

by radiotv10
07/01/2026
0

Umukinnyi wo mu kibuga hagati Muhadjiri Hakizimana wari umaze igihe adafite ikipe, yamaze gusinyira Nairobi United FC yo muri Kenya,...

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports yitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na mucyeba wayo, APR FC, yaguze abakinnyi batatu barimo myugariro...

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

by radiotv10
02/01/2026
0

Guverinoma ya Gabon yahagaritse by’agateganyo ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu Gikombe cya Afurika (AFCON) itarenze umutaru, inahagarika burundu rutahizamu Pierre-Emerick...

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

by radiotv10
28/12/2025
0

Tariki 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasheshe inzego zose za Rayon Sports maze rushyiraho Komite y’inzibacyuho iyobowe na...

IZIHERUKA

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda
MU RWANDA

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

07/01/2026
Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

07/01/2026
Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

07/01/2026
Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AFROBASKET2021: Imikino ya ½ cy’irangiza irakinwa kuri uyu wa gatandatu, Tunisia ibitse igikokombe izahura na Cape Verde

AFROBASKET2021: Imikino ya ½ cy’irangiza irakinwa kuri uyu wa gatandatu, Tunisia ibitse igikokombe izahura na Cape Verde

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.