Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

10 SPORTS: Modrić, Oscar na Song baravutse…imyaka ishize ari 31 Sampras akoze amateka..ibyaranze uyu munsi

radiotv10by radiotv10
09/09/2021
in Uncategorized
0
10 SPORTS: Modrić, Oscar na Song baravutse…imyaka ishize ari 31 Sampras akoze amateka..ibyaranze uyu munsi
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa Kane w’itariki ya 09 Nzeli 2021, ni umunsi wa 252 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 113 ngo umwaka urangire, Turi kuwa Kane wa 36 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 37 mu byumweru bigize umwaka wa 2021. Muri Costa Rica ni umunsi w’abana.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Luka Modrić (1985)

La Liga: Real Madrid's Luka Modric Signs Contract Extension Until End Of  Next Season | Football News

Yujuje imyaka 36, umukinnyi wo hagati usatira, ukinira, Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Croatie anabereye Kapiteni.

Modric’ yavukiye mu gace ka Zadar, agace bimukiyemo kubera intambara y’ubwigenge ya Croatia, nyuma yo kwitwara neza mu ikipe y’abato ya Nk Zadar, yasinyiye Dinamo Zagreb  ku myaka 16 y’amavuko, imutiza muri Zrinjski Mostar na Inter Zaprešic.

Yatangiye gukinira Dinamo Zagreb muri 2005, atwarana nayo shampiyona eshatu zikurikiranye, anaba umukinnyi w’umwaka wa shampiyona ya 2007, muri 2008 yerekeje muri Tottenham Hotspur kuri miliyoni 16.5 z’amapawundi,ayifasha gukina Champions League nyuma y’imyaka 50 itayikina ndetse muri 2011 ayifasha kugera muri ¼.

Mu mpeshyi ya 2012 yerekeje muri Real Madrid kuri miliyoni 30 z’amapawundi, ayifasha kwegukana champions league ya 10, nizindi eshatu zikurikiranye.

Mu 2018, yabaye umunya-Croatia wa mbere utwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza iburayi, umukinnyi mwiza wa FIFA na Ballon d’Or.

Mu ikipe y’igihugu ya Croatie anabereye Kapiteni amaze kuyikinira imikino 142 amaze kuyitsindira ibitego 18,yayifashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2018.

2.Oscar (1991)

Oscar expresses interest in returning to Europe after four years in China -  Sportszion

Yujuje imyaka 30, Rutahizamu w’umunya-Brazil ukinira Shanghai Port  yo mu cyiciro cya mbere mu Bushinwa n’ikipe y’igihugu ya Brazil.

Oscar dos Santos Emboaba Júnior Yavukiye Americanna mu mujyi wa São Paulo ari naho yatangiriye gukina umupira w’amaguru, ayivamo ajya muri internationale nayo imutanga muri Chelsea ari nayo yavuyemo ajya mu Bushinwa

Mu ikipe y’igihugu ya Brazil amaze kuyikinira imikino 47 yayitsindiye ibitego 12, yatwaranye nayo igikombe mpuzamigabane cya 2013.

2.Alex Song (1987)

Alex Song: Ex-Barcelona and Arsenal midfielder makes shock move to

Yujuje imyaka 34,umukinnyi wo hagati ukina yugarira watandukanye na FC Sion yo mu Busuwisi, ubu ari mu ikipe yiwabo muri Cameroon yitwa AS Arta/Solar7 yanakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroon

Alexandre Dimitri Song Billong, yavukiye i Douala muri Cameroon, yanyuze mu makipe nka Bastia, Arsenal, Barcelona, West Ham United, Rubin Kazan na FC Sion

Mu ikipe y’igihugu yabanje gukinira ubufaransa bwabato ubwo yarafite imyaka 16 nyuma yahosemo gukinira Cameroon  amaze gukinamo imikino 49 nta gitego yabatsindiye

3.Roberto Donadoni (1963)

roberto donadoni Stock Photo - Alamy

Yujuje imyaka 58, umutoza w’umutaliyani utoza Shenzhen F.C..yo mu Bushinwa

Nk’umukinnyi yakiniye Atlanta Na Milan AC z’iwabo yewe n’ikipe y’igihugu y’u Butataliyani.

Nk’umutoza yatoje amakipe nka Napoli, Cagriali ,Bologna n’ikipe y’igihugu y’u Butataliyani.

5.Ahmed Elmohamady (1987)

Aston Villa ready to let Ahmed Elmohamady leave with Frederic Guilbert  taking up his role | Sportslens.com

Yujuje imyaka 33,umunyamisiri ukina yugarira ku ruhande rw’iburyo inyuma muri Aston Villa n’ikipe y’igihugu ya Misiri

Yanyuze mu makipe nka Ghazl El Mahalla, ENPPI, Sunderland na Hull City.

Mu ikipe y’igihugu ya Misiri amaze kubakinira imikino 92 abatsindira ibitego bitandatu, akaba yari umwe mu ikipe ya Misiri yatwaye igikombe cya Afrika cya 2008 & 2010

6.Danilo D’Ambrosio  (1988)

Danilo D'Ambrosio 'Considering Inter Exit' With AC Milan & Roma Interested,  Italian Media Reveal

Yujuje imyaka 33 Umutaliyani ukina ku ruhande rw’iburyo inyuma muri Inter Milan n’ikipe y’igihugu y’u Butataliyani.

Yanyuze mu makipe nka Potenza, Juve Stabia na Torino, mu ikipe y’igihugu y’u Butataliyani amaze kuyikinira imikino itandatu nta gitego arayitsindira.

7.Brad Guzan (1984)

Atlanta United Vs New York City FC: 3 things we learned - History made

Yujuje imyaka 37, umunyezamu w’umunyamerika ukinira Atlanta united n’ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe za Amerika

Bradley Edwin Guzan yanyuze mu makipe nka Chicago Fire Premier, Chivas USA, Aston Villa, Hull City na Middlesbrough.

Mu ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe za Amerika amaze kuyikinira imikino 64 nta gitego arayitsindira

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi

1970: Feynood yegukanye igikombe cy’isi cy’ama clubs itsinze Estudiantes yo muri Argentina 1-0.

Feyenoord

1972 :  Ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe z’abasoviyete y’umukino wa Basketball yatsinze iya Leta zunze ubumwe za Amerika amanota 51-50

Ni umukino utaravuzweho rumwe cyane ko ubwo habura ga amasegonda atatu USA yari iyoboye na 50-49, umusifuzi yanga gusifura paka Abasoviyete batsinze.

1979: Jody Scheckter yabaye umunyafrika y’epfo wa mbere utwaye isiganwa muri Formula one ubwo yegukanaga isiganwa ryo mu Butaliyani i Monza.

1987 : Larry Bird yatangiye urukurikirane rwa Rance 59 yamaze adahusha n’imwe.

1990 : Ku myaka 19, Peter Sampras yatwaye Grand Slam ye ya mbere, ubwo yegukanaga US open atsinze Andre Agassi amaseti 3-0 (6-4, 6-3, 6-2;) aba uwa mbere ukiri muto utwaye US open akiri muto mu bagabo.

1991 : Mike Tyson yashyizweho ikirego cyo gufata ku ngufu Desiree Washington.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Abategarugori bo hirya no hino Barifuza ko serivisi zo gupima no kuvura kanseri y’inkondo y’umura zigezwa ku bigonderabuzima

Next Post

WASAC yahaswe uruhuri rw’ibibazo imbere ya PAC rubura gica

Related Posts

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

by radiotv10
28/01/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi nyuma yo gutumiza inama y’igitaraganya yahuje inzego zikomeye muri iki Gihugu...

IZIHERUKA

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa
MU RWANDA

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

09/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

08/05/2025
IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

08/05/2025
Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

08/05/2025
Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

08/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
WASAC yahaswe uruhuri rw’ibibazo imbere ya PAC rubura gica

WASAC yahaswe uruhuri rw’ibibazo imbere ya PAC rubura gica

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.