Abategarugori bo hirya no hino Barifuza ko serivisi zo gupima no kuvura kanseri y’inkondo y’umura zigezwa ku bigonderabuzima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari bamwe mu bagore n’abakowa bavuga ko n’ubwo hashize igihe havugwa indwara ya kanseri y’inkondo y’umura, batarayisobanukirwa bitewe n’uko nta buryo buborohereza kwisuzumisha no kubona amakuru buhari.

Urugero ni urw’abo mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera bavuga ko kuba serivisi zijyanye n’iyi ndwara zitaboneka ku bigonderabuzima  ngo bituma bakomeza guhera mu gicuku batazi uko bahagaze.

Izindi Nkuru

Ni indwara u Rwanda ruvuga ko rwatangiye ibikorwa byo guhangana nayo birimo gutanga inkingo ku bagore n’abakobwa mu 2013, ari naho yatangiye kumvikana cyane.

N’ubwo hashize iyo myaka yose ariko hari abagore bavuga ko batari bayimenya ngo n’abayumvise ntibazi uburyo bwo kuyihashya ngo dore ko  kubona serivisi zayo bitaboneka ku bigonderabuzima byose, bakifuza ko bafashwa kwegerezwa izo servisi bikabafasha kwirinda.

Abo twasanze mu murenge wa Ntarama ho mu karere ka Bugesera bagaragaje ko izi serivisi zikenewe hafi yabo.

Mukamana Anastasie yagize ati” Ndayumva, numva babivuga ariko nari ntarayipimisha kuko ku kigonderabuzima batabikora.”

Naho Akimana Valerie we yagize ati “Rwose kuba ibi bidakorerwa ku bigo nderabuzima, bituma iyo kanseri tutayimenya.”

Umuyobozi w’ishami rishiznwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima  RBC  Uwinkindi Francois, avuga  ko kuba hari abataramenya iyi ndwara ya Kanseri y’inkondo y’umura n’ububi bwayo, ngo bateguye ibikorwa by’ubukangurambaga bizanasiga ushaka serivisi zijyanye nayo azibonera ku kigonderabuzima.

Ati ” Kubera byo byose ,umuryango w’abibumbye ufatanyije n’ibihugu birimo u Rwanda, wiyemeje guhashya iyi ndwara kuko bishoboka kuyirinda no kuyivura, ni kuw’iyo mpamvu rero ibi bikorwa twatangiye bizasiga ibigonderabuzima byose bifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zijyanye na Kanseri y’inkondo y’umura.”

Kugeza ubu mu Rwanda abangavu barenga 97%  bafite imyaka kuva kuri 12 bamaze gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura ni mu gihe kandi 15% by’abarwayi ba kanseri mu Rwanda ari abarwaye kanseri yinkondo yumura,naho arenga 800 nabo ibatwara ubuzima uko umwaka utashye.

U Rwanda rufite intego ko muri 2030 iyi ndwara yica runono yazaba itakibarirwa mu gihugu.

Yanditswe na Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru