Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abategarugori bo hirya no hino Barifuza ko serivisi zo gupima no kuvura kanseri y’inkondo y’umura zigezwa ku bigonderabuzima

radiotv10by radiotv10
09/09/2021
in MU RWANDA
0
Abategarugori bo hirya no hino Barifuza ko serivisi zo gupima no kuvura kanseri y’inkondo y’umura zigezwa ku bigonderabuzima
Share on FacebookShare on Twitter

Hari bamwe mu bagore n’abakowa bavuga ko n’ubwo hashize igihe havugwa indwara ya kanseri y’inkondo y’umura, batarayisobanukirwa bitewe n’uko nta buryo buborohereza kwisuzumisha no kubona amakuru buhari.

Urugero ni urw’abo mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera bavuga ko kuba serivisi zijyanye n’iyi ndwara zitaboneka ku bigonderabuzima  ngo bituma bakomeza guhera mu gicuku batazi uko bahagaze.

Ni indwara u Rwanda ruvuga ko rwatangiye ibikorwa byo guhangana nayo birimo gutanga inkingo ku bagore n’abakobwa mu 2013, ari naho yatangiye kumvikana cyane.

N’ubwo hashize iyo myaka yose ariko hari abagore bavuga ko batari bayimenya ngo n’abayumvise ntibazi uburyo bwo kuyihashya ngo dore ko  kubona serivisi zayo bitaboneka ku bigonderabuzima byose, bakifuza ko bafashwa kwegerezwa izo servisi bikabafasha kwirinda.

Abo twasanze mu murenge wa Ntarama ho mu karere ka Bugesera bagaragaje ko izi serivisi zikenewe hafi yabo.

Mukamana Anastasie yagize ati” Ndayumva, numva babivuga ariko nari ntarayipimisha kuko ku kigonderabuzima batabikora.”

Naho Akimana Valerie we yagize ati “Rwose kuba ibi bidakorerwa ku bigo nderabuzima, bituma iyo kanseri tutayimenya.”

Umuyobozi w’ishami rishiznwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima  RBC  Uwinkindi Francois, avuga  ko kuba hari abataramenya iyi ndwara ya Kanseri y’inkondo y’umura n’ububi bwayo, ngo bateguye ibikorwa by’ubukangurambaga bizanasiga ushaka serivisi zijyanye nayo azibonera ku kigonderabuzima.

Ati ” Kubera byo byose ,umuryango w’abibumbye ufatanyije n’ibihugu birimo u Rwanda, wiyemeje guhashya iyi ndwara kuko bishoboka kuyirinda no kuyivura, ni kuw’iyo mpamvu rero ibi bikorwa twatangiye bizasiga ibigonderabuzima byose bifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zijyanye na Kanseri y’inkondo y’umura.”

Kugeza ubu mu Rwanda abangavu barenga 97%  bafite imyaka kuva kuri 12 bamaze gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura ni mu gihe kandi 15% by’abarwayi ba kanseri mu Rwanda ari abarwaye kanseri yinkondo yumura,naho arenga 800 nabo ibatwara ubuzima uko umwaka utashye.

U Rwanda rufite intego ko muri 2030 iyi ndwara yica runono yazaba itakibarirwa mu gihugu.

Yanditswe na Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 1 =

Previous Post

UBURINGANIRE: Hari abahamya ko igihe kigeze ngo n’abagabo bajye bakorerwa ibirori bya “Groom Shower”

Next Post

10 SPORTS: Modrić, Oscar na Song baravutse…imyaka ishize ari 31 Sampras akoze amateka..ibyaranze uyu munsi

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
10 SPORTS: Modrić, Oscar na Song baravutse…imyaka ishize ari 31 Sampras akoze amateka..ibyaranze uyu munsi

10 SPORTS: Modrić, Oscar na Song baravutse…imyaka ishize ari 31 Sampras akoze amateka..ibyaranze uyu munsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.